Amakuru

Rusizi:Organisation Moi et L’Environement yatanze ihumure ku mpungenge z’abaturage

Aya ni amaphoto ya Ambulance yo ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo yakoreye accident aho abaturage bavuga hahanamye ikaba yarabaye Tariki ya 3 Ukwakira 2022 batanu bagatakaza ubuzima

Hari ahantu I Rusizi hakunda kubera impanuka;abaturage bahaturiye bagasaba ko aho hantu leta yabatekerezaho hakabungwabungwa mu rwego rwo gukumira impanuka ziharangwa gusa hakaba hari umuryango ubungabunga ibidukikije utanga icyizere kuri abo baturage.

 

Mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira 2022 nibwo hasakaye Inkuru ko ambulance yo ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo yaritwaye abaforomo bakorera muri icyo kigo nderabuzima yakoze impanuka batanu bakahasiga ubuzima ;ni Inkuru yashenguye benshi Yaba abo mu miryango yababuze ababo n’abahaturiye ;bakagaruka ku bubi bw’uwo muhanda ukoreshwa n’iki kigo n’ubuhaname buhagaragara .
Nyuma yaho umumotari nawe yahakoreye impanuka Imana ikinga akaboko gusa moto irangirika bikabije ;izi mpanuka zose nizo abaturage bashingiraho basaba ko Leta yatekereza kuri uyu muhanda n’ubuhaname bwawo bagasaba ko uyu muhanda wakongerwa hakanaterwa ibiti mu kuhabungabunga

Ntiyamira Isaac yagize ati:”Ni byo koko uyu muhanda uteye inkeke ;ku bw’impanuka ya Ambulance natakaje mushiki wanjye apfuye yishwe niyi mpanuka ;turasaba ko uyu muhanda wakongerwa nahano hahanamye hagaterwa ibiti byazafasha mu buryo butandukanye burinda impanuka za hato na hato.

Moi et l’Environement ni Umuryango utegemiye kuri leta ukaba ukorera muri ako gace ;uvuga ko muho bategerejeho hariya hantu hahanamye harimo bakaba baratangiye ubukangurambaga bwo kuhatera ibiti gusa icyo gikorwa kikaba cyarakomwe mu nkokora n’impeshyi ;bagatangaza ko vuba aha nigwa igikorwa kirakomeza;

Umuyobozi w’Uyu muryango Bwana Jean de Dieu Havugimana avuga ko usibye igihe cy’impeshyi cyakomye mu nkokora gahunda yabo yo gutera ibiti ikomeje izasubukurwa imvura itangiye kugwa.

Ati:”urabona izuba riracanye twatangiye ubukangurambaga bwo gutera ibiti kuri uwo musozi uhanamye Kandi twaratangiye ;turakomeza imvura nitangira kugwa mu rwego rwo kubungabunga hariya hakurwa ubuhaname .”

Yavuze ko ahateye ibiti nshuro nyinshi bishobora gukumira impanuka za hato na hato zihibasira.

Uyu musozi uhanamye uherereye mu mudugudu wa Bunyereli mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye ukaba ufite metero zirenga 800 uvuye ku mugezi witwa Murundo uhari.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button