Rusizi:Ntibishimiye amafaranga bahawe ku nzu yabo yagurishijwe
Abamotari bibumbiye muri koperative COMOMARU iherereye mu murenge wa Muganza baravuga ko batishimiye amafaranga bahawe n’Ubuyobozi bwa RCA mu rwego rwo gusesa koperative y’abamotari yabarizwaga muri ako gace nkuko ahandi byagenze.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abamotari batari bake baturuka mu mirenge ya Nyakabuye;Muganza;Gitambi na Bugarama bayibarizwagamo.
Mu baganiriye na kivupost.rw bavuga ko bibabaje kumva batanga umugabane Shingiro wa 70000 bakaba bariguhabwa amafaranga 10000.
Daniel Nzeyimana avuga ko inzu yagurishijwe miriyoni 12 yagombaga kugaba Abanyamuryango bagera kuri 127 ;gusa ayo mafaranga akaba yarikuvamo ayo baribafitiye ababahaye ibikoresho byo kubaka iyo nzu yagurishijwe.
Ati :”Turibaza uburyo umuntu ashora amafaranga menshi asaga 70000 ku mumotari akaba afashe 10000 ;inzu tubona yaragurishijwe mu manyanga ya bamwe mu bayobozi bayobora koperative nabayiguze.”
Manirafasha Jérémie avuga ko byose byakozwe mu nzira zidafututse aho inzu yarikwiye Miriyoni 30 yaguze miriyoni 12 ibyo abona ko ari amanyanga avanzemo gucuruza Abanyamuryango.
Ati :”inzu yagombaga kugura miriyoni 30 yagurishijwe miriyoni 12 turashaka ko bazaduha ibaruwa yo gushyira inzu ku isoko;nibatugaragarize inzu igaragaza isoko ryatanzwe nabapiganywe.”
Umuyobozi Ushinzwe amakoperative mu karere ka Rusizi Emmanuel Nsengiyumva avuga ko kugurisha inzu ya koperative COMOMARU byubahirije amategeko gusta agaya ko natanze amafaranga ku banyamuryango badasobanuriwe uko byakozwe.
Ati :”bakabanje gusobanurirwa Abanyamuryango amafaranga agaburwa;buri wese afata gusa igurishwa ry’ibzu ryo ryubahirije amategeko.”
Uyu Muyobozi avuga ko utanyuzwe yandikira ikigo Cyo gucunga amakoperative ikibazo cye kikazasuzumwa.
Nyuma yuko leta ibonye ko amakoperative y’abamotari acunzwe nabi kubera ubwinshi bwayo Leta yafashe gahunda yo gukora koperative imwe muri buri karere ;bityo mu Gihugu cyose hakazaba habarizwa amakoperative asaga 30.