Amakuru

Rusizi:MINUBUMWE yasabye kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yasabye inzego z’ibanze kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, nabo bakinjizwa muri gahunda zizamura imibereho yabo kuko byagaragaye ko hari gahunda badashyirwamo kandi nabo baba bazikeneye.

I Rusizi habarurwa inzu 2225 z’abarokotse zikeneye gusanwa naho abarokotse 1115 nta nzu bafite, mu gihugu hose abarokotse Jenoside bubakiwe inzu bangana na 92.1%.

Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayirokotse bavugako Leta itahwemye kubitaho no kubafata mu mugongo, binyuze muri gahunda zitandukanye bashyiriweho zirimo kubakirwa amacumbi, gufashwa kwivuza, kwiga ndetse n’izindi.

Bashima ibyakozwe kiva Jenoside yahagarilwa gusa abarokotse Jenoside bagaragazako hari inzitizi bagihura nazo zituma ibibazo byabo bidakemuka nk’iby’abandi baturage batishoboye.

Mukarugema Manzi Alphonsine, visi Perezida wa mbere w’Umuryango AVEGA, kimwe n’abandi barokotse baratunga agatoki inzego z’ibanze kuba inyuma y’ibi bibazo.

Ku mbogamizi zitari nke zikigaragazwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, Minubumwe isanga ifite icyo igomba kuzikoraho, gusa Kayumba Uwera Marie Alice ushinzwe ubudaheranwa muri iyi Minisiteri asaba n’inzego z’ibanze gushyiraho akabo mu gushaka ibisubizo kuri ibi bibazo.

N’ubwo Akarere ka Rusizi gafite abarokotse Jenoside bakeneye kuvugururirwa amacumbi 2225 ndetse n’abatayafite basaga 1115, ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE bugaragaza ko mu gihugu hose abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye babashije kubakirwa amacumbi  bangana na 92.12%, abafashijwe kwivuza indwara zirimo n’ingaruka zatewe na Jenoside bagera kuri 60.83%, naho abafashijwe kwiga ni 85.05%.

Ni mu gihe kandi 78. 72% bagezweho na gahunda ya Girinka, 82.85 % bafashijwe kwikorera imishinga ibateza imbere mu gihe 71. 25% bahawe inkunga y’ingoboka nabo bazamura imibereho yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button