Amakuru

Rusizi:Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange

 

Nyakubahwa Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Musabyimana Jean Claude yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Butare mu muganda usoza ukwezi kwa Mata .
Ni umuganda witabiriwe n’inzego zitandukanye za Leta hibandwa gusiza ikibanza kizubakwamo ishuri kuri Sainte Marie Reine Nyabitimbo.

Gitifu w’Umurenge wa Butare Bwana Ngamije Illidephonse yatangiye agaragaza ishusho y’ Umurenge wa Butare avuga ko ugizwe n’utugari tune;ingo zisaga igihumbi;abaturage batunzwe no guhinga ibihingwa bitandukanye cyane cyane amashyamba.;ubworozi nabwo burakorwa na gahunda ya Girinka yagezweho.
Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Bwana Habitegeko Francis yashimye abaturage bitabiriye umuganda abizeza ko ibyiza biri imbere.
Nyakubahwa Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu  Bwana Musabyimana Jean Claude yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko nta muturage ugomba kuguma mu murongo w’ubukene.
Yavuze Kandi ko mu nzira yaciyemo yasanze umurenge wa Butare ari umurenge ugaragaramo ibikorwa bitandukanye cyane z’ubuhinzi.
Yagarutse Ku nshigano z’ababyeyi abwira ko ikibanza kirangije gusizwa kizubakwamo ishuri ry’imyuga asaba ababyeyi kohereza abana mu ishuri.
Yagize ati:
“Ababyeyi mufite uruhare mu kohereza abana mu mashuri ;ntacyo Leta itaba yakoze kugirango umwana w’u Rwanda tige;niyo mpamvu buri mubyeyi arasabwa kohereza umwana Ku ishuri.”
Yagarutse Kandi Ku bityo leta ya kera yimaga amahirwe angana abana b’u Rwanda ariko kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda irashaka ko buri mwana wese w’umunyarwanda yiga.
Yagarutse Ku mirenge itanu yatoranyijwe mu Rwanda yagarutsemo umurenge wa Butare kugirango bikure mu bukene.
Yavuze amafaranga Ari nk’inkota ifite ubugi bubiri;amafaranga ashobora kukugirira nabi cyangwa neza bagomba rero gushyirwamo ubwenge.
Ati:
“Hari imirenge twabitangirijemo ariko ugasanga ubundi bacyokamwe n’ubukene Kandi yarahawe miriyoni.”
Yagarutse Kandi ko ubu Hari abaryamiye amajanja bashaka ko babacuza ayo mafaranga muzaba mwabonye;ntabwo dushaka ko amafaranga muzahabwa azabasenyera.
Ati:
“Nidushaka tuzakorana amasezerano;tubahozeho ijisho Ku buryo mutazabera abandi inzitizi;ayo mafaranga nababere intandaro y’ubukire mwishyire mu makoperative maze mwiteze imbere.”
Ikibanza cyashijwe uyu munsi kizubakwamo ishuri ry’ubumenyungiro(TSS)Ari nayo mpamvu leta ishishikajwe no gushyira imbere ubumenyi ngiro.
Ibyifuzo byagarutsweho

Hasabwe umuhanda kibangira- Bweyeye umuhanda Cimerwa – Nyakabuye iyo mihanda igashyirwamo kaburimbo bikoroshya ubuhahirane n’ubucuruzi.
Hagarutswe Kandi Ku mushinga w’icyayi uteganyijwe gukorerwa Ku nkengero za parike ya Nyungwe ibizatuma abaturage bikura mu bukene bukabije aho bazahabwa imirimo bakabona amafaranga.
Hasabwe na Agence de transport yajya ifasha abaturage bo mu murenge wa Butare n’indi mirenge bihana imbibi dore ko imodoka zikoramo ari iyanga.

Nsengumuremyi Denis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button