Amakuru

Rusizi:Kutagira abakozi bahagije intandaro ya Serivise mbi muri Ntusigare Sacco

Hari abaturage bagana Ntusigare Sacco Nyakabuye iherereye mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ho mu ntara y’Uburengerazuba bavuga ko serivise yo muri iyo Sacco idashyitse bagasaba inzego bireba ko icyo kibazo cyashakirwa umuti.

Kuri uyu wa kabiri ubwo kivupost yageraga aho igi Sacco ikorera yahasanze urujya n’uruza rw’abanyamuryango abenshi baje kubikuza amafaranga yabo gusa ugasanga binubiraga serivise yatangwaga.

Kalima Tharcisse ni Umunyamuryango w’iyi Sacco kuva mu w’2010 avuga ko serivise yo kuri Ntusigare Sacco mvere yari ntamakemwa ariko kuri ubu urasanga ari mbi ku buryo bugaragara,aha yaganiraga n’umunyamakuru wa Kivupost.

Karima Tharcisse ,umunyamuryango wa Ntusigare Sacco nawe anenga serivise mbi gusa akavuga ko intandaro ari abakozi bacye.

Ati:”Mbere nta minota wamaraga aha ,wahageraga bagukorera ariko ubu umuntu ashobora no kugera saa kumi yaje mugitondo.”

Abajijwe n’umunyamakuru mu mboni ze abona biterwa n’iki yagize ati:

”Abakozi bahari usanga bakora ,hari n’igihe batajya mu kiruhuko cya saa sita kubera abakiriya benshi barikubagana rero njye mbona ikibazo ari abakozi bacye ahubwo bakagombye gushaka undi mukozi wo kubatera ingabo mu bitugu.”

Ntakarashira Philemon avuga ko ibitera serivise mbi ari abakozi bacye avuga ko iyi mbere iyi Sacco igirangira yarifite abanyamuryango bacye ariko uko imyaka ishira abanyamuryango bariyongera ariko abakozi bo muri Sacco ntibiyongera

Ntakarashira Philemon/Umunyamuryango Ntusigare Sacco Nyakabuye.

Ati:”Sacco igitangira yatangiranye abanyamuryango bacye ariko uko bagenda baba benshi usanga abakozi ba Sacco babaha serivise batiyongera rero ikibazo kiri ku bakozi bacye.”

 

Umuyobozi w’iyi Sacco (Prezida wayo)Ntibaziyaremye Jean Baptiste avuga ko mu minsi ishize serivise yari nziza ikibazo cyabaye ko iyo iminsi mikuru igeze bakira abanyamuryango benshi ugereranyije akaba ariyo ntandaro yuko abagana iyi Sacco batishimiye iyo serivise.

Ntibaziyaremye Jean Baptiste/Prezida wa Ntusigare Sacco Nyakabuye.

Aganira na kivupost yagize ati:”Ubusanzwe serivise yacu ni nta makemwa gusa kubera n’iminsi mikuru yegereje usanga twakira abajyamuryango benshi bituma abatugana batanyurwa na serivise busa dushima abakozi bacu ko nabo benshi iyo baje barara bakorewe bagataha amafaranga yabo.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko iyovugererenyije no ku bindi bihe bitari mu minsi mikuru usanga ahubwo abakozi ba sacco babura nabo bakira ugasanga biriwe bakiriye abakiriya bake .

Ati:”Ndetse iyo atari mu minsi mukuru usanga nta bakiriya benshi batugana tubona ugasanga haje mbarwa rero ibyo biraterwa n’iminsi mikuru tugiye kujyamo .”

Amakuru yizewe kivupost ifite nuko iyi Sacco nayo yabonye iki kibazo igerageza gushaka undi mukozi waziba icyuho ari Banki Nkuru y’u Rwanda ireberera Sacco ibuza gushyira mu kazi uwo mukozi mbere yuko hatangizwa District Sacco igiye kuzatangira muri buri Karere mu minsi iza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button