Amakuru

RUSIZI:Imiryango 24 y’abacitse Ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’ 1994 basemberaga bahahawe inzu nziza.

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2023 mu mudugudu wa Tuwonane mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba, hatashywe inzu 24 zatujwemo imiryango 24 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aba baturage hari abari babayeho ntaho kuba bagira, abandi batuye munzi zishaje zidafashije baturage bagaragaje ibyishimo,bashimira Perezida Paul Kagame ubatuje.

Mukakarekezi Thacianna ni umukecuru w’imyaka 80 y’amavuko wo mu murenge wa Gihundwe ati” ubu ndishimye nabaga munzu iva njyenyine simbone uwo tuvugana none ngeze ahantu heza Kagame ampaye Imana izamuhe amahoro n’imigisha”.

Mukankusi Monique yabaga mu murenge wa Nkombo yaramaze imyaka 20 aba munzu ishaje cyane nawe yatujwe mu mudugudu wa Gatsiro.

ati”inzu narintuyemo yarishaje ihagaze ku musozi igiye guhirima sinzi uko navuga ibyishimo mfite nyakubahwa Kagame ampaye inzu yo kubamo ikomeye Imana imuhe umugisha ajye abona ubyo afashisha abakene”.

Dr.Kibiriga Anicet umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye aba baturage bacitse ku icumu rya Jenoside mu 1994, batujwe basabwe gukomeza gusigasira izi nzu bahawe, bahuza urugwiro babifatanya no gusenga Imana
ati”muge musohoka muri izi nzu nziza mutarame muganire nti mukabeho mudasenga Imana gusenga ni ibyambere”.

Iyi miryango yatujwe muri izi nzu yavanywe mu mirenge 4 yo mu karere igizwe n’abantu108,
buri nzu ifite agaciro ka Miliyoni 35 z’amafaranga y’uRwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button