Rusizi:Ikibazo cy’abakozi bake mu tugari kigiye kuba amateka
Ibyo byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Kamena 2023 .
Hagaragajwe ikibazo cy’uko abaturage babura serivise aho usanga basiragira ku biro by’utugari ariko bagasanga impamvu ari uko hari utugari tudafite abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abakozi b’akagari bashinzwe iterambere.
Abaturage bavuga ko bagera ku biro by’akagari bakabura abayobozi bityo bigatuma basiragizwa no gutinzwa kubona serivise ugasanga barabangamirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yavuze ko icyo kibazo bagiye kugicyemura ahabuze abakozi b’utugari bagashyirwa mu myanya muri iyi ngengo y’imari.
Ati:
“Twumvikanye na Komite nyobozi y’akarere yose dusanga muri iyi ngengo y’imari tugiye gushyira imyanya ku isoko(Recrutement)kugirango ahabura abayobozi ku rwego rw’utugari bashyirwemo.”
Yakomeje avuga ko abayobozi babereyeho gukorera abaturage bakirinda kubasiragiza mu rwego rwo gutanga serivise nziza.
Akarere ka Rusizi gatuwe n’abaturage Ibihumbi 485,529 bagizwe na 51,3% by’igitsina gore ;48,7% by’abagabo mu gihe abagize urubyiruko muri Rusange bari hagati y’imyaka 16 n’imyaka 30 ari 122,794.
Aka karere kandi kagizwe n’imirenge 18;utugari 93 ;imidugudu 580 n’amasibo 3,1901.