Amakuru

Rusizi:Igice cya Parike ya Nyungwe cyafashwe n’inkongi

Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Uyu murenge Bwana Ndamyimana Daniel mu gikorwa cyo kuzimya inkongi ku gice cya Parike ya Nyungwe mu murenge wa Bweyeye

Amakuru yizewe agera kuri kivupost arahamya ko Igice cya Parike ya Nyungwe ku gice cy’umurenge wa Bweyeye cyafashwe n’inkongi y’umuriro amakuru yamenyekanye muri iki gitondo.

Amakuru aturuka i Bweyeye avuga ko bicyekwa ko inkongi ishobora kuba yaratangiye ku cyumweru gusa abakozi b’ikigo cy’iterambere RDB babimenya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo hatangiraga igikorwa cyo kuzimya umuriro.

Icyo gikorwa kandi cyitabiriwe n’abaturage b’uyu murenge basaga 100 ;Inzego z’umutekano (igisirikare ;polisi n’aba Dasso)hacibwa imifurege ya nyirantarengwa ikumira ikwirakwira ry’umuriro gusa nta kindi gikoresho cyaje gufasha mu izimywa ry’iyi nkongi.

 

Ni Amakuru yemejwe b’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Bwana Ndamyimana Daniel aho yavuze ko hari hamaze gushya Hectare 13 .

Yagize ati :”Nibyo koko igice cya parike giherereye mu murenge wacu wa Bweyeye ahitwa mu Dutare na Runyovu cyafashwe n’inkongi tukaba twatangiye kuzimya umuriro dufatanyije n’abaturage n’inzego zitandukanye .

Uyu Muyobozi kandi yavuze ko hari hamaze gushya Hectare 13 ;umuyaga ukaba ari wo wababereye inzitizi kuko ugurukana umuriro naho utaragera gusa aratanga icyizere ko bakomeje guhangana n’iyo nkongi bazimya uwo muriro kandi barabigeraho.

REBA MU MAFOTO UKO INKONGI YAFASHE IGICE CYA PARIKE YA NYUNGWE ITEYE NI AMASAHA 3 UVUYE KU BIRO BY’UMURENGE WA BWEYEYE UGENDA N’AMAGURU

Kuri uyu wa kabiri Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwateye ingabo mu bitugu abitabiriye iki gikorwa cyo kuzimya iyi nkongi aho Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yifatanyije n’ingeri z’abaturage batandukanye mu izimywa ry’iyi nkongi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button