Amakuru

Rusizi:Icyumba cy’umukobwa bakesha CVA cyazamuye imitsindire

Ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa Kiyovu TSS ruherereye mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba buvuga ko kugira icyumba cy’umukobwa byatumye imyigire n’imyigishirize muri iki kigo izamuka aho uyu mwaka batsindishije bigaragara.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza uyu mwaka wa 2024 ubwo hagaragazwaga ubuvugizi CVA yakoze mu bimukorerwa kuri iki kigo mu kureba ibikorwa bitandukanye byakozwe muri iki kigo cy’ishuri.

 

Uwingabire Hillarie ni umurezi mu Rwunge rw’amashuri rwa Kiyovu TSS akaba ashinzwe icyumba cy’umukobwa gifasha abana b’abakobwa btunguwe n’imihindagurikire y’ubuzima nko mu gihe bagiye mu mihango,avuga ko iki cyumba cyakemuye ibibazo abana b’abanyeshuri b’abakobwa bahuraga nacyo.

Uwingabire Hillarie ,umurezi muri G.S Kiyovu TSS iherereye mu murenge wa Nyakabuye agaruka ku kamaro k’icyumba cy’umukobwa muri iki kigo.

Aganira na Kivupost yavuze ko wasangaga cyera iki cyumba kitaraboneka wasangaga umwana wagiye mu mihango ahita acyurwa mu muryango ubwo akaba atakaje amasomo ,ibyagiraga ingaruka mu mitsindishirize.

Ati:”Cyera wasangaga umwana uhuye n’imihindagurikire y’ubuzima yibanda ku kujya mu mihango yarahitaga asubizwa mu rugo bigatuma atiga ariko kuri ubu umwana w’umukobwa usanga yitabwaho mu cyumba cyamugenewe akitabwaho byarangira agakomeza amasomo.”

Uyu Hillarie akomeza avuga ko kugira icyumba cy’umukobwa byazamuye imitsindishirize aho byatumye abana b’abakobwa barererwa muri icyo kigo bakurikira amasomo kabone nubwo baba bagiye mu mihango bitunguranye.”

 

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Kiyovu TSS  Emmanuel Mukeshimana avuga ko iki cyumba cyazamuye imitsindire y’abana b’abakobwa mu buryo bugaragara.

Ati:”Uyu mwaka twatsindishije neza aho imibare y’abana b’abakobwa yazamutse ugereranyije n’imyaka yashize,rero n’icyumba cy’umukobwa cyagize uruhare rukomeye mukuzamura imitsindire y’umukobwa bitewe nuko abanyeshuri b’abakobwa bitabwaho ,bigakorerwa mu cyumba cyamwubakiwe.”

Umuyobozi wa G.S Kiyovu TSS avuga uburyo batsindishije abakobwa bishimishije mu mwaka ushize.

 

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri 38 bo mu mashuri abanza batsinze bose naho ku cyiciro rusange hakoze 44 hatsinda 43 ,mu mashuri ya Tekinike hakoze 36 bose batsindira rimwe bakaba bazanahabwa amahirwe yo kujya mu mashuri makuru naza Kaminuza,abakobwa bakaba baraje ku isonga mu mitsindire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button