Rusizi:Hatangirijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 10/2023
Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeri 2023 mu mudugudu wa Cite mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba niho hatangirijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi rudaciye ingando icyiciro cya 10 /2023.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye za leta yaba inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’akarere ka Rusizi;inzego z’umutekano (Police na Army)nabo mu nzego z’abikorera.
Mu banyeshuri basoje amashuri yisumbuye batangiye urugerero baganiriye na Kivupost bavuze ko urugerero rugiye kubabera umusemburo wo guhindura aho batuye biciye mu mihigo bahize mbere yo gutangira urugerero.
Imaniriho Gad watangiye urugerero mu Nkomezabigwi icyiciro cya 10/2023 yavuze ko ari inyungu kuri bo kuba bagiye gutangira urugerero begera abaturage mu rwego rwo kubafasha guhindura imyumvire no gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo muri rusange.
Ati:”Ni amahirwe kuko dufite ubumenyi bugiye kwiyongera ku bundi bugiye gutuma bafasha abaturage mu kwiteza imbere aho bazafatanya mu bikorwa bibateza imbere.”
Sifa Gaudance nawe watangiye urugerero avuga ko bahize imihigo yo gukurungira inzu zisaga 19 no kubakira Umuturage utishoboye inzu yo guturamo igikorwa batangiye uyu munsi .
Ati:”Ibikorwa by’iterambere twihaye ho umuhigo wo gukorera abaturage aho tuzakurungira inzu z’abaturage batishoboye no kubakira Umuturage utishoboye inzu kugirango abone aho gutura ibizatuma umuturage nawe agira ubuzima Bwiza.”
Uwavuze ahagarariye ababyeyi bafite abana batangiye urugerero Inkomezabigwi 10/2023 bafite abana batangiye urugerero Madame Arodie yavuze ko bazatanga uruhare nk’ababayeyi bwo kohereza abana mu bikorwa byose by’urugerero .
Ati:”Mu bikorwa by’urugerero bizakorwa byose aba babyeyi bazagira uruhare mu kohereza abana muri ibyo bikorwa kugirango bazahungukire ubumenyi buzabafasha kugira uko bitwara bagiye mu buzima busanzwe dore ko urugerero ari nk’ifumbire yo gufumbira ubwenge aho uwagiyeyo amenya indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no kwitinyuka muri rusange.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga avuga ko nk’akarere ka Rusizi biteguye kubatera ingabo mu bitugu kugirango bese imihigo basinyiye imbere y’umuyobozi w’aka karere.
Ati:”Turahari nk’akarere kugirango ymtibafashe kwesa imihigo mwahigiye imbere y’ubuyobozi bw’akarere ;Turahari ngo tubatere ingabo mu bitugu.”
Meya w’akarere ka Rusizi avuga ko mu mihigo yahizwe n’intore zatangiye urugerero harimo gukurungira inzu zisaga 13 no kubaka uturima tw’igikoni 93 ;we ubwe azakurikirana ;anabare ko ibyo byose byakozwe n’intore bitazaba ibisigara cyicaro.
Ati:”Ayo mazu yose nzaza nyabare ;utwo turima tw’igikoni nzahagera ntubare ;ikindi ndifuza ko mu gusoza urugerero byazabera hano hanarebwa uko imihigo yeshejwe.”
Urugerero rwatangijwe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2003 kugirango abarangiza amashuri n’ibyiciro bitandukanye kongera gusubira ku isoko bakavoma indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda aho hamaze guhugurwa abatandukanye mu byiciro bitandukanye .