Amakuru

Rusizi:Guverineri Habitegeko yasabye WASAC gucyemura bwangu ikibazo cy’amazi

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Habitegeko François yasabye ikigo WASAC kutongera kwitwaza ikorwa ry’umuhanda ngo abantu bamare iminsi badafite amazi.

 

Ibi Guverineri Habitegeko yabivuze nyuma yo gusura Ibitaro bya Gihundwe agatungurwa no gusanga muri serivisi nyinshi zo muri ibi bitaro nta mazi arimo.

Umuyobozi mukuru wabyo yamusobanuriye ko bakunze guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kenshi ku buryo na bo ubwabo bibakomerera.

Bamusobanuriye ko WASAC ikunda kuvuga ko ikibazo kiboneka iyo hacitse amatiyo y’amazi bitewe n’ikorwa ry’umuhanda CYAPA-MURANGI, bigatuma hirya no hino amazi abura.

Guverineri yahise asaba ko WASAC itakongera kwitwaza iyo mpamvu ndetse asaba ko mu gihe itiyo ricitse ritajya rirenza umunsi umwe ridasanwe.

Ibi byabaye kandi mu gikorwa ubuyobozi bw’Intara y’i Burengerazuba burimo gukora cyo gusura ibigo bitandukanye ndetse n’amahoteli yo muri iyi ntara bagenzura uko isuku ihagaze.

Muri iyi Ntara, Akarere ka Rusizi gaherutse guhabwa igikombe cy’isuku n’umutekano, akaba ari nako kasuwe kuri iyi nshuro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button