Amakuru

Rusizi:Bavuze imyato World Vision yabahinduriye imibereho

Umuturage watejwe imbere n’itsinda rya World vision mu muganza wa Muganza

Kuru uyu wa kabiri tarik ya 19 Nzeri 2023 mu busitani bw’Umurenge wa Muganza habereye igikorwa Cyo kwishimira ibyo World Vision yagejejeho abagenerwabikorwa bayo.

Ni ibirori byitabiriwe n’inzego zitandukanye yaba abafatanyabikorwa ba world Vision ;inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi harimo Umuyobozi w’aka karere ka Rusizi Bwana Dr Kibiriga n’Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Ndagijima Louis Munyemanzi.

Mu bagenerwabikorwa ba World Vision baganiriye na Kivupost bavuga ko kuyigira byabereye Umuryango wo gutana n’ubukene.

Nshimiyimana Joseph ni umuturage wo mu murenge wa Muganza avuga ko mbere yabaga mu cyiciro cy’ubukene gusa ku bufatanye na World Vision na Duhamic Agri akaba yaramenye korora ingurube za kijyambere zatumye yiteza imbere .

Aganira na kivupost yagize ati:

“Sinzi uko babivuga kuko mbere no gutanga ubwisungane mu kwivuza byaribigoranye ariko kuri ubu ntunze ingurube eshanu nini n’ibibwana bigera ku munani;nkaba nshima World Vision na Duhamic Agri ku bufasha bampaye nanjye nkaba umugabo ushobora gutunga urugo rwe n’abandi baturanyi banjye.”

Hadidja Mwamini avuga ko itsinda yaganye rya world Vision ryagize uruhare mu gutuma atera imbere akava mu cyiciro kimwe akajya mu kindi biciye muri gahunda yo kwizigama nyuma bakagira icyo bise kurasa ku ntego aho umunyamuryango w’itsinda abona inyungu yakoreye mu gihe cy’umwaka.

Ati:”itsinda nagiyemo twatewe inkunga na World Vision bituma twiga kwizigama ibyatugejeje Ku kunguka aho inyungu buri munyamuryango ayigiraho uruhare biturutse mu kwizigama buri munsi kugeza umwaka urangiye.”

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda Madame Pauline Okumu avuga ko ashimira abafatanyabikorwa ba world Vision ku kuba bakomeje gufatanya bakura abaturage mu murongo w’ubukene.

Yagize ati:”Bafatanyabikorwa ndabashimira ku kuba dukomeje gukura abaturage mu murongo w’ubukene ;ibyo twishimira dufatanyije twese.”

Uyu muyobozi yanashimiye abagenerwabikorwa babyaza umusaruro imfashanyo bahabwa anashimira Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi budahwema kuboroherereza mu mikorere y’ibikorwa byabo.

Ati:”Bagenerwabikorwa turabashimira ku bwo kubyaza umusaruro amahirwe yaba mu bushobozi mu myumvire tubaha mu rwego rwo kwiteza imbere;tunashima Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi budahwema kudufasha mu bikorwa by’abagenerwabikorwa.”

Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yashimye imikorere ya world Vision Aho yahinduye ubuzima bw’abaturage yaba mu mibereho myiza n’iterambere ryabo gusa yitsa ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati:”kuzamura imibereho myiza y’abaturage bacu tuyoboye n’ibyo dushimra world Vision mu ngeri zitandukanye yaba imibereho myiza n’ubukungu ;iyo miyoborere myiza tukaba tuyicyesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.”

Dr Anicet Kibiriga Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi avuga ko ibikorwa World Vision ibafasha ;nta gushidikanya ko aribyo bituma akarere ka Rusizi kesa imihigo gusa asaba ko bishoboka uyu mushinga wakongererwa igihe mu gucyemura n’ibindi bibazo bibangamiye abaturage kabone nubwo wakorera mu yindi mirenge idakorera.

Ati:”ibikorwa World Vision idufasha nibyo bituma twesa imihigo mu karere kacu ka Rusizi;nkaba mfite icyifuzo cyuko World Vision yakorera no mu yindi mirende itarisanzwe ikoreramo mu rwego rwo gucyemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.”

Ubusanzwe world vision ni umushinga ukorera mu karere ka Rusizi ukaba ukorera mu mirenge ine y’aka karere ariyo Nyakabuye;Gitambi;Muganza ;Bugarama ifite abaturage 133998 abafashwa ni abakene aho abafashwa ari 60% by’aba baturage ;amazi meza akaba amaze kugera kuri 40% bangana n’abaturage 64507.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button