Amakuru

Rusizi:Bamwe mu Barezi barasaba ko Alco-tests zajya zikoreshwa ku bavugwaho ubusinzi

Bamwe mu barezi bakorera mu karere ka Rusizi mu mirenge ikagize bavuga ko barambiwe guhora batotezwa bazira ko banywa inzoga bakibaza amaherezo y’aka karengane bakorerwa bikabayobera.

Bamwe muri aba barezi bavuganye na kivupost bavuze ko batumva uburyo bagiye bandikirwa amabaruwa mu bihe bitandukanye abasaba ibisobanuro babwirwa ko basinze ,ibyo bavuga ko yabaye iturufu ya bamwe mu bayobozi b,ibigo by’amashuri mu rwego rwo kubikiza.

Prosper Mbanyeninkiko{Twahinduriye amazina} akaba akora ku kigo cy,amashuri cyo mu karere ka Rusizi tutashatse gutangaza yavuze ko we byabaye iturufu ku muyobozi w’ikigo cye aho ahora amushinja ubusinzi akibazo uko bizarangira bikamushobera.

Ati: Saa sita tujya kuruhuka ,nkagaruka kimwe n’abandi ,ahita antumaho mu biro bye ambwira ko ndikureba nkuwanyoye inzoga ,njye nkamubwira ko ntanayiheruka ,akabga kubyemera ahubwo nimugoroba akazi karangiye ngahita mbona ibaruwa nandikiwe insaba ubusobanuro.”

 

Si uyu gusa kuko undi twaganiriye nawe ukora umwuga w’uburezi uwumazamo imyaka 20 yabwiye kivupost akarengane ahora akorerwa n’umuyobozi we umwita igihe cyose umusinzi niyo baba bari mu nama .

Ati:”Mu nama ninjye aba ariho ambwira ko ndi umusinzj nyamara nta gihe na kimwe ndanywa inzoga njye mu kazi,inzoga ndayinywa ariko nyinywa akazi karangiye rero mbona uriya mudiregiteri kubana nawe bigoye.”

Uyu mukambwe w’imyaka 60 yavuze ko nta gihe arasiba akazi abitewe n’inzoga cyangwa ngo atongane n’umuyobozi we akibaza aho ibyo bituruka bikamuyobera gusa akabwirwa ko impamvu akorerwa ibyo byose ari uko Umuyobozi w’ikigo cyabo ari Umupantekoti unayobora korari yo muri urwo rusengero.

Ati:”Kuba diregiteri wanjye ari Umwa-ADEPR ntibyabuza abandi uburenganzira,ikibi mbona nuko nasindira mu kazi cyangwa ngatongana n’abandi barezi kubera inzoga,ngize iyi myaka ntabwo birambaho ntanubwo mbiteganya.”

Yunzemo ko umuyobozi we umuntu wese unywa ku nzoga amufata nk’ukusinzi niyo ataba yanyoye dore ko bamenyereye kwitaba Diregiteri aho ibiro bye byabaye nk’iby’ubugenzacyaha RIB.

Hari undi nawe uvuga ko yahagaritswe amezi atatu adahembwa bivuye ku muyobozi we amubwira ko agomba kureka inzoga kugirango bakorane neza,uyu we avuga ko yabwiwe kuba yabatizwa mu bapentekote kugirango bashyikirane n’umuyobozi we ibyo yanze bikamuviramo guhagarikwa kubera za rapiro yagiye akorerwa mu bihe bitandukanye.

Bose bavuze icyaca impaka

Mu bavuganye n’umunyamakuru wa kivupost bavuze ko icyaca impaka ari uko nkuko bigenda muri Police y’igihugu yaba iyo mu mutekano wo mu muhanda hajya hitabazwa za alco-tests mu rwego rwo kurwanya ako karengane bakorerwa.

 

Bose bavuga ko bamwe mu bayobozi b’ibigo babafatiranya no kumva ko banywa inzoga nuwagira nicyo bapfa kindi yitabaza ubusinzi avuga ko usinda agakora amaraporo menshi agaragaza ko usinda bikakuviramo guhagarikwa ku kazi no kwirukanwa burundu mu kazi.

 

Bavuga ko kuba Police ikoresha Alco-test mu rwego rwo gutahura abasinzi byakoreshwa no ku murezi watahuweho gusinda ukuri kukajya ahabona ,ibizatuma hacika munyangire mu kazi ko kurerera u Rwanda.

Bavuga kandi ko nta muntu ufite ubushibozi bwo gutahuraho undi ubusinzi uretse ibyuma byiybazwa nabyo bikoreshwa n’abahanga kugirango ukuri kugaragare.

Bongeye kwitsa ku buryo no mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB)uwatahuweho ubusinzi apimwa kugirango ukuri kugaragare bakabiheraho basaba ko bajya bapimwa kurengana bikarangira ku badiregiteri birirwa babagendaho banabaka amaruswa kugirango batabakorera amaraporo.

Umuyobozi Wungirije w’akarere ka Rusizi akaba akaba afite mu nshingano ze uburezi Madame Anne Marie Dukuzumuremyi avuga ko abarezi bakwiye kwitwararika bakarangwa n’indangagaciro kugirango buzuze umurimo wabo wo kurera akomoza ku kuba Directeur atari we ufata umwanzuro wenyine ko bagira na kokite de Discipline icishwamo ibibazo byabo.

 

Vice Mayor Anne Marie avugana na kivupost yagize ati:”Abakozi bitwararike barangwe n’indangagaciro na kirazira.Gusinda mu kazi ni amakosa. Niba hari abavuga ko abayobozi b”ibigo bababeshyera ntabwo icyemezo gifatwa n”umuyobozi gusa .Hari komite irimo abandi barezi barenga 5 bemeza ko ibivugwa aribyo koko. Ndatekereza ko bose batahurira ku cyemezo nta kuri kurimo.”

 

Komite za Discipline mu bigo zivugwaho kandi gukorera mu kwaha kw’abayobozi b’ibigo dore ko bashyirwamo n’abayobozi b’ibigo ugasanga  birabangamira bamwe mu barimu bagaragaza akarengane kabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button