Rusizi:Bahangayikishijwe no kutubahiriza amabwiriza yashyizwemo na MINICOM
Nkuko bamwe babitangaza ;abaturage batuye mu mirenge itandukanye y’aka karere bakomeje kwinubira kutubahiriza amategeko yasohowe na Ministeri y’ubucuruzi agabanya ikiguzi cy’ibiribwa bimwe na bimwe.
Ni nyuma yaho abaturage benshi bakomeje kugaragaza itumbagira ry’ibiribwa maze Leta ikora iyo bwabaga igabanya ibiciro bimwe na bimwe Ku myaka itandukanye ikunda guhahwa cyane.
Nzirorera Dominique ni Umuturage utuye mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza ;avuga ko acyumva itangazo rya Ministeri y’Ubucuruzi yabyakiranye yombi;yishimira ko Ibiribwa bigabanutse.
Aganira na Kivupost.rw yagize ati:
“Ikilo cy’ibishyimbo cyaguraga 1300 kuri ubu kigeze Ku 1000 gusa turasaba Leta gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza ya MINICOM.”
Dathive Irihose avuga ko bigumye gutyo ibiciro bikamanuka byatuma Abanyarwanda babaho neza ntawe ushonje.
Ati:
“Iyo umuntu ashonje avuga nabi;ikimutera iyo nabi ni inzara;rero turabona Leta yaratwitayeho igabanya kuri bimwe mu bicuruzwa aruko no Ku bindi babirebeho.”
Aba baturage bahuriza kukuba mu Karere ka Rusizi hari abakirikugurisha Ibiribwa byamanuwe na MINICOM Ku mafaranga ari hejuru mkayarasanzwe.
- Mu cyumweru gishize Ministeri y’ubucuruzi mu Rwanda yashyize ahagaragara urutonde rw’ibiribwa ;n’amafaranga (igiciro)umuguzi agomba kuguraho dore ko hari na bamwe batari kubyuzuza gutyo.
Nsengumuremyi Denis Fabrice