Rusizi:Bafatanywe intama zibwe
Amakuru Kivupost yamenye nuko izo ntama zibwe ubwo nyirazo yabyukaga agiye kuziha ubwatsi agasanga nta ziri mu kiraro.
Byahuriranye n’uko hamenyekanye amakuru y’uko hari abasore bafatanywe intama enge baziragiye indi bayiziritse mu ishyamba mu Kagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke.
Umwe mu baturage bahaye Kivupost ayo makuru yagize ati: “Abayobozi b’impande zombi bahuje ibivugwa n’umuturage wibwe n’abari bafashe abo bajura bigize abashumba, basanga ari iz’uwo muturage azishyikirizwa zose. Ku bw’amahirwe nta n’imwe yabazwemo kuko hari izibwa ba nyira zo bagahamagazwa zamaze kubagwa.”
Avuga ko ibihe nk’ibi byegereje iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hakunda kwaduka abasore b’imburamukoro birirwa bagenda bacunga aho bari bwibe amatungo y’abaturage nijoro cyangwa aho bari butobore inzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel, yavuze ko aba basore bafatanywe izi ntama bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha Sitasiyo ya Karengera ngo bakurikiranwe.
Umuturage wibwe yasanze intama ze zarokoww zozirikwa ku Biro by’Akagari ka Mwezi arazisubizwa.
Gitifu Habimana yagize ati: “Bafashwe bashyikirizwa inzego z’umutekano, umuturage asubirana intama ze.”
Yasabye abaturage kurushaho gucunga ibyabo muri iyi minsi bita iya gashogoro inegereje iminsi mikuru, ugize icyo abura akihutira gutanga amakuru kugira ngo gikurikiranwe.
Yanihanangirije abasore babura gukora imirimo ibateza imbere itagize uwo ibangamiye, bakishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, ko abazajya babifatirwamo batazajya bihanganirwa.