Rusizi:Babajwe no kutagira ibiraro bibahuza n’indi mirenge
Abaturage batuye mu kagari ka Kiziho nabo mu tugari bihana imbibi bababajwe nuko ibiraro byabo byasenyutse bikabangamira imigenderanire n’imihahirane yabo ;bakaba banabangamiwe nuko abana babo bajya n’abava ku mashuri bahura n’impanuka zitandukanye dore ko baca aho basimbuka;bakanabihuza nuko imvura igiye gutangira kugwa abana babo bakazatwarwa n’inzuzi.
Nzigire Josephine Joséphine avuga ko bigiye kugorana imvura nitangira kugwa abana bakomoka inzuzi akavuga ko bashobora gutwarwa n’inzuzi.
Yagize ati :
“Nkubu iyo abana bagiye Ku ishuri baca muri aya mazi ureba;bizagenda gute imvura nigwa igatwara Ababa; turasaba ubuyobozi kutwubakira ibiraro abana banyuraho bagiye kwiga.”
Ntakirutimana Pacifique we uhatuye avuga ko kuba ibiraro byaratwawe n’imyuzure byagabanyije imigenderanire n’utundi tugari ndetse n’Akarere ka Nyamasheke
Ati :
“Dufite imirima hakurya muri Nyamasheke ;bizatugora rero kujyayo tugiye gukorayo gusa batwubakiye ikiraro cyo mu mu kirere byaducyemurira ikibazo tukaniteza imbere.”
Abacuruzi bakorera kuri centre ya Masango iherereye muri uwo murenge bavuga ko mbere baguraga Toni z’isaga eshanu Nyuma yuko ibiraro byanyurwagaho n’abagurisha bicitse bakira nk’ibiro ijana ku munsi w’isoko;bakabiheraho basaba ko bakorerwa ubuvugizi nibura bakubakirwa ikiraro cyo mu kirere kigamije ubuhahirane.
Iramfasha Salomon ni umucuruzi ukorera muri iyo centre avugana na Kivupost yavuze ko bahuye n’igihombo ku buryo bugaragara bishimangirwa n’ubwigunge bwo kutagira uburyo bwo gutwarwa ku imyaka yabo.
Ati :
“Twakiraga Toni eshanu Ku w’isoko ariko kuri ubu no kubona ibiro 50 ni aha mana;turasaba ko twakubakirwa ikiraro cyo mu kirere Urujya n’uruza rugakomeza.”
Ku murongo wa Terefoni ;Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Ndagijimana Louis Munyemanzi attangaza ko barigukorana na Bridge to Prosperity kompanyi y’ubaka ibiraro byo mu kirere hashakwa ubushobozi bwo kubaka ibiraro mu bice bitandukanye by’aka karere.
Tariki ya 17 werurwe 2023 nibwo imvura yaguye mu duce dutandukanye tw’aka karere yangiza ibikorwa remezo bitandukanye harimo Imiryango isaga 130 yahise ibura aho kwikinga igacumbikirwa n’abaturanyi ;gusa akarere ka Rusizi kakomeje kwishakamo ibisubizo ishakirwa aho igomba guturwa.