Amakuru

Burera: Huzuye uruganda rukora imyenda rwatwaye asaga Miliyari Ebyiri y’amafanga y’u Rwanda

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera biganjemo urubyiruko n’abagore bavuga ko bishimiye uruganda rwa Noguchi Holdings Ltd, rukora imyenda igurishwa mu gihugu no mu mahanga rwahaye akazi urubyiruko n’abagore basaga 400.

Uru ruganda rwa Noguchi Holding Ltd, rumaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni ijana, biteganyijwe ko ruzakorerwamo ishoramari rya miliyari eshatu na miliyoni ijana rugaha akazi abakozi bagera ku 1000 bakoramo imirimo ya buri munsi.

Umuyobozi w’uru ruganda ruherereye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama, Hitimana Saidi, avuga ko hateganyijwe iryo shoramari muri rusange ko biteganyijwe mu kwezi kwa gatandatu byose bizaba byarangiye gukorwa.

Yagize ati “Turi kwagura uruganda byibura mu kwezi kwa gatandatu tuzaba dukoresha abakozi igihumbi tuvuye kuri 400 dukoresha ubu. Hamaze gukorwa ishoramari rya miliyari ebyiri na miliyoni ijana, ariko ishoramari ryose hamwe yo kuvugurura no kubaka bikarangira byose ni miliyari eshatu na miliyoni ijana na mirongo inani.”

Bamwe mu bamaze guhabwa akazi muri uru ruganda, bagaruka ku buzima bubi bari babayeho mbere yo gufashwa bakigishwa kudoda ku buntu bikarangira bahawemo n’akazi bakaba bamaze kwiteza imbere.

Uruganda rwuzuye muri Burera

 

Nyiramahirwe Esperance, ni umwe muri bo, yagize ati “Mbere nari umurembetsi, (Utwaza abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu gihugu), sinabonaga n’uko narihira n’abana ku ishuri kuko nari mu buzima bubi mbyuka ijoro nkataha irindi n’abana ntibakarabe.”

“Uyu munsi rero ubuzima bumeze neza kuko ndadoda ngahembwa nkatunga umuryango wanjye nkawubonera ibikenewe. Ubu ndihira abana batatu mu mashuri yisumbuye kandi amafaranga nyakura muri aka kazi, ubu nubatse inzu mbere ntarayigiraga. Intego ni ugukomeza kwiteza imbere mbikesha aya mahirwe y’uruganda twahawe.”

Nyiramukiza Alivera, nawe yagize ati “Nigiye hano kudoda none ubu maze kugera kuri byinshi kuko mfite inkoko zigera kuri 70, iyo mvuye hano nzitaho ndetse mfite intego yo kubaka nkava mu bukode kuko nizigamira mu bimina bitatu kandi ntunze umuryango wanjye w’abantu umunani.”

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Burera, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yabwiye abaturage baho ko ibikorwa byose by’iterambere bigerwaho ari uko igihugu gifite umutekano, anabasaba gukomeza kuwubangabunga nk’uko Umukuru w’Igihugu yawubahaye.

Yibukije abafite inganda gukora cyane bakongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora bagateza imbere imiryango yabo, aho bakorera n’igihugu muri rusange.

Ati “Ikintu cya mbere twese tuzi twabonye ni umutekano, nta gikorwa cyabaho hatari umutekano. Umutekano rero Umukuru w’Igihugu yarawuduhaye, murawufite, igisigaye ni ukuwusigasira, nyuma yaho noneho nimureke dukore twiteze imbere dukire, dukize n’igihugu cyacu.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare yo mu gihembwe gishize igaragaza ko Urwego rw’inganda rurimo abakozi 747,406 bangana na 16.3%, mu myaka 5 ishize uru rwego rwatanze imirimo ku bantu ibihumbi 84.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button