Rusizi:Amazu yabo yasenyutse;intandaro yo kudasoza amabanga y’abashyingiranywe
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Rusizi barasaba gusanurirwa Inzu babamo kuko zigiye kubarwaho kubera kwangirika bukabije bitewe nuko zimaze igihe.
Mu baganiriye na Kivupost bavuze ko bameze nk’abarara hanze ku bwo kwangirika kwazo bagasaba ubutabazi bwihuse bwo kuzisanura nabo bakamera nk’abandi banyarwanda .
Jérémie Ntawiha ni umuturage utuye mu mudugudu wa Bunyereli mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi;ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batandatu avuga ko abayeho nabi ku bwo kuba mu nzu yatibaguritse kuko ibiti byayunatse bishaje ;ikaba yarubatswe mu 2009.
Ati:
“Iyi nzu mbanamo n’imiryango wanjye imaze hafi imyaka 12 ;imvura iragwa ikaturwaho;nta bushyuhe tuzi Ku bw’imbeho itwica buri joro;nta mikoro dufite dore ko niyo nzu tubamo twayubakiwe ku nkunga ya Leta;turasaba leta kongera kudutekereza kugirango amateka atazahora atuzengurukaho.”
Yakomeje asaba ko inzego bireba zabyigaho hakabaho kitwubakira bakadusanurira natwe tukaba nk’abanyarwanda bandi nafashwa.
Mvuyekure Vincent afite abana bane mu nzu imbere ni ikirongozi ;ni inzu itagira icyumba kuko ibiti byashizemo bityo aho ababyeyi baryama abana baba babareba ku buryo ntawe ugikora amabanga y’urugo kuko ntabwinyagamburiro.
Ati:
“Nkubu urabona iyi nzu nta cyumba na kimwe ifite ugasanga niyo ugerageje usanga abana bakurunguruka;bityo bikakubuza kuzuza inshingano zo mu rugi;hariya wabonye hari umugore uherutse kwahukana kubera umugabo abura uburyo bwo kuzuza amabanga y’urugo .”
Abaturanyi nabo baturanye naba basigajwinyuma n’amateka bagaruka ku buryo badacunga neza ibyo bahawe kimwe n’inzu aho usanga iby’ubatse inzu babigurisha nk’amadirishya;inzugi n’ibindi ugasanga barabifata nabi.
Nzeyimana Augustin ni umuturanyi wabo avuga ko bababazwa n’imyitwarire ya bamwe mu basigajwinyuma n’amateka usanga ibyo bahawe batabifata neza ndetse bakagera aho babigurisha bamwe ayo bakuyemo bakayagura inzoga bakageza ubwo basinze.
Ati:
“Usanga bafata bimwe mu bikoresho byubatse Inzu bakabigurisha nk’inkwi;amadirishya;inzugi ugasanga inzu zisigaye zirangaye.”
Uyu muturage yasabye abayobozi gufasha aba baturage bakareka kububakira inzu z’ibiti kuko bazigurisha ahubwo bakubakisha amatafari manini;ibyo byatuma batagurisha bya hato na hato ibikoresho bibigize.
Ati:
“Nibubake amatafari nibwo buryo bwiza bwatuma batarajya bagurisha ibyubatse ayo mazu;aho babigurisha amafaranga bakayajyana mu bidafite akamaro nk’ubusinzi;….”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Bwana Kimonyo Kamali Innocent yabwiye Kivupost ko ikibazo nk’Umurenge bakizi ko hari gukorwa urutonde rwabo kugirango harebwe uburyo bafashwa.
Yagize ati:
“Nibyo koko ikibazo cyabo turakizi nk’ubuyobozi bw’umurenge turimo dukora intonde kugirango hamenyekane umubare wabo hanashakwe uko bafashwa.”
Umuyobozi W’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Ndagijimana Louis Munyemanzi avugana na Kivupost yavuze ko akarere katangiye gucyemura ikibazo cy’amacumbi yabasigajwe inyuma n’amateka ko hari n’amazu yabo aherutse gutahwa mu murenge wa Nkungu.
Ati:
“Twaratangiye gusanura aho duherutse gutaha inzu twabubakiye mu murenge wa Nkungu n’abandi akarere turimo turashaka ingengo y’imari kugirango tububakire.”
Uyu Muyobozi kandi yasobanuye ko nk’akarere bashaka kububakira ariko bakubakirwa hamwe n’abandi banyarwanda ;agahamya ko ibyo nabyo bigomba guhindura imyumvire.
Ati:
“Nk’akarere turigushaka ingengo y’imari kugirango n’abatarubakirwa bubakirwe ariko turashaka guhindura imyumvire mu rwego rwo kumva ko ari bamwe n’abandi banyarwanda bitandukanye nuko mbere bubakirwaga ahabo bonyine.”
Abasigajwe inyuma n’amateka ni abaturage bakunze kurangwa no gushyirwa iruhande na Repubulika ya mbere n’iya Kabiri baza guhabwa agaciro na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda aho babanje gukurwa mu buzima bubi aho batagiraga aho gutura ;ku ikubitiro barubakirwa kuri ubu bakaba basaba gusanurirwa ayo mazu Leta yariyarabubakiye.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.