Amakuru

Rusizi:Abatwika amakara n’amatanura rwihishwa ba Nyirabayazana ku nkongi zihagaragara

Mu mudugudu wa Bwiza mu kagari ka Gikundamvura mu murenge wa Gikundamvura hahiye ishyamba ry’umuturage n’ishyamba rya Leta riri hafi aho bigacyekwa ko ari abatwikaga amakara mu buryo butemewe.

 

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ahagana i saa moya z’ijoro ubwo abaturage babonaga ishyamba riri gushya bagahita batabaza inzego z’ubuyobozj kugirango bafatanye kuzimya uwo muriro.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa Kivupost bamubwiye ko hafi aho hari Umuturage watwikaga amakara ko intandaro y’inkongi ishobora kuba yatewe nibyo.

Yagize ati:

“Hepfo hari uwatwikaga amakara ku buryo butemewe ;twagiye kubona tubona ishyamba ry’umuturage ryatangiye gushya gusa byarangiye n’ishyamba rya Leta bihana imbibi naryo rifashwe rirashya twagerageje kuzimya gusa birangira bikunze nubwo hakirimo Umuriro mucye mucye.

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kugirango niryo rya Leta (rifite ibiti bya Pinus)rifatwe ari uko Umuriro wakomezaga utwarwa n’umuyaga.

Ati:”mu kuzimya byagoranye kubera umuyaga wo mu mpeshyi watwaraga Umuriro nahatarafatwa hagafatwa;byatugoye ariko twageze ku muhigo.”

 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura bwemeje amakuru y’iyo nkongi yibasiye ishyamba ry’umuturage n’irya Leta buvuga ko byatewe nuwatwikaga ifura y’amatafari gusa ko iperereza rigikomeje hamenyekane bya nyabyo icyabiteye .

Ati:”Nibyo koko inkongi yabaye gusa abaturage n’ubuyobozi turigufatanya kugirango Umuriro uzimywe gusa Yaba yatewe n’umuturage watwikaga itanura y’amatafari hafi aho.”

Uyu muyobozi abajijwe niba uwo muturage yarahawe urihushya rwo gutwika ifura y’amatafari;uyu muyobozi Yavuze ko aribyo bagiperereza barebe niba koko afite urwo ruhushya.

Ati:”ku by’uruhushya byo turacyaperereza turebe niba ko yararuhawe.”

 

Mu minsi ishize nibwo Parike ya Nyungwe yafashwe n’inkongi irashya hangirika Hectare zisaga 128 hakaba haracyetswe ko yatewe na ba Rutwitsi bigabije igice cyimwe cy’iryo Parike dore ko bagenzuye bagasanga baranubatsemo ikiraro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button