Rusizi:Abaturage bavuga ko ikiraro cyatashywe ari ikimenyetso cy’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga
Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi cyane cyane iya Muganza,Gikundamvura n’indi nka Bweyeye barashima Guverinoma y’u Rwanda yabubakiye ikiraro cyo mu kirere cyitezweho kuzamura ikihahirane y’abaturage muri ibyo bice.
Ibi babitangarije kivupost kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024 ubwo hatahwaga ibiraro byubatswe muri ibi bice nyuma yuko byangijwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yagiye igatuma inzuzi zuzura.
Hari abaturage baganiriye na Kivupost bakora imirimo itandukanye mu murenge wa Gikundamvura bavuga ko byari ingorabahizi kugirango ugere hakurya ugiye guhinga bitewe nuko uruzi rwa Rubyiro rwabaga rwuzuye ariko kuba babonye ikiraro bagiye guhinga nta nkomyi.
Umwe mubo twaganiriye yagize ati:”Njye mpinga mu murenge wa Gikundamvura nturutse mu murenge wa Muganza ;niyo wabaga ugeze hakurya ugiye guhinga nta cyizere wagiraga yuko uza kugaruka bityo rero kuba tubonye kino kiraro tugiye gukomeza ubuhinzi bwacu bwaribwarakomywe mu nkokora niki kiraro.”
Dieudonne Mbanda avuga ko kuba iki kiraro cyubatswe ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga nkuko bikunzwe kuvugwa.
Ati:”Utavuga ko twaritunyotewe niki kiraro ntiyaba abeshye,guca muri runo ruzi rwa Rubyiro byatubangamiraga ndetse ku rundi ruhande bikaba byafukururira ibyago byo gutwarwa narwo ,rero turashima nyakubahwa Perezida wa Repubulika we ushyira umuturage ku isonga kugera naho ibiraro byiza nkibi bisigaye bitugeraho mu cyaro;iki ni ikimenyetso cy’imiyoborere nyiza ishyira imbere umuturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi buherutse gutangariza kivupost ko agaciro k’ibizakorwa kabazwe,icyo gihe bavuze ko kizuzura gitwaye 203,556,804Frws,harimo 127,675,543Frw azatangwa na B2P
naho Akarere binyujijwe muri RMF (Road Maintaince Fund) kakishyura 75,881,261Frw.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo , Mininfra, itangaza ko mu turere 20 tw’igihugu hamaze kubakwa ibiraro 83 muri gahunda igamije gufasha abaturage guhahirana no gushaka serivisi bakeneye hirya no hino nta nkomyi.
Mu karere ka Rusizi hamaze kugezwa ibiraro byo mu kirere byinshi mu bice bitandukanye by’aka karere usanga bishyirwa aho ubona ko bitashoboka ko hubakwa ubundi bwoko bw’ibiraro bikaba byubakwa ku masezerano ya Leta na Kompanyi ya Brigde to Prosperity.