Amakuru

Rusizi:Abaturage baravuga ko bamwe mu bakozi ba Leta babavunisha Umuganda

Bamwe mu baturage baturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi baravuga ko bigayitse kubona hari abigira ba ntibindeba mu gikorwa cy’umuganda ugasanga mu gihe cyo kuwukora bo bibereye mu mirimo yabo yo mu rugo ibyo babona ko bitagakwiriye abantu bajijutse.

Mu baganiriye na kivupost nyuma n’umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023 bavuga ko uwo muco wagakwiye guhinduka abarimu n’abaganga bakagira uruhare mu kubaka bwa kabiri igihugu dore ko batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha no kuvura abanyarwanda.
Kalisa Isaïe[Wahinduriwe amazina] avuga ko kuba waba umwarimu cyangwa umuganga bitakubuza gukora umuganda usoza ukwezi Kuko ingufu zawe zindi nazo zikenewe mu kubaka igihugu gicyeye .
Ati:”Ubu twaje ku muganda urabona abakozi ba Leta(abarimu n’abaganga)ni mbarwa kandi si uko bose barikwigisha cyngwa ngo bavure nuko nta bushake bafite bityo rero nkaba mbona nabo baje tugafatanya bayagira aho bidukura naho bitujyana twese.”

Mukankusi Agnès nawe avuga ko kuba hari ibyiciro ubona ko umuganda utareba ari ukuvunisha abandi bagasaba Inzego za leta kubihagurukira utawutabiriye nta mpamvu agahanwa Kuko byatuma agaciro kawo kagaragara.
Ati:”Hari abafata umuganda ukundi bakawuha agaciro katawukwiye ubona ko bo babifata nk’ibisanzwe bitabareba;Kandi kubaka igihugu ari ibya buri munyarwanda hakwiye ko habaho gukeburwa bityo bakajya bitabira umuganda ku buryo bukwiye dore ko ureba buri wese.”
Umugobozi W’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Ndagijima a louis Munyemanzi avuga ko Umuganda ari itegeko ku banyarwanda bose agadhimangira ko abakozi ba leta ari bo abaturage bagakwiriye kureberaho kuko bajijutse.

Ati:”Umuganda n’itegeko ku banyarwanda bose by’umwihariko abakozi ba leta n’Inshingano ndakuka yo kwitabwaho no kuyobora abaturage kuko babarusha ubumenyi bityo kutawukora nu gusuzugura ibyemezo by’abayobozi bakuru b’igihugu bakwiye kuba babibazwa.”

Abakozi ba Leta batandukanye bagakwiye kugira uruhare mu guteza imbere igihugu biciye mu miyoboro itandukanye yaba gutanga ibitekerezo ndetse no gukoresha imbaraga mu kubaka igihugu.

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button