Amakuru

Rusizi:Abanyamakuru basabwe gukora inkuru zidatanya abatuye mu bihugu by’ibiyaga bigari

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024  Muri Hotel Pastoral habereye amahugurwa yahuje abanyamakuru,inzego z’umutekano n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahugurwa ku gukora inkuru zibanisha kuruta gukora inkuru zicamo abantu ibice.

Abanyamakuru baganiriye na Kivupost bavuze ko bafite imiyoboro myinshi yo kunyuzamo ibitekerezo ariko rimwe na rimwe usanga iyo miyoboro idakoreshejwe neza yatera ibibazo.

Umunyamakuru wa Magashi Tv yavuze ko hakwiye umuyoboro wo gucishamo ibitekerezo hirindwa inkuru zishobora gucamo abantu ibice cyane cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Umunyamakuru Ruzirampuhwe  Joseph wa Magashi TV

Ati:”Abanyamakuru dukora inkuru zisomwa n’isi yose ,rero dukwiye gukora inkuru zigisha zitagije gucamo abantu ibice muri aka karere nkuko tugenda tubibona ahandi ahubwo umunyamakuru akaba umuyoboro wubaka.”

Ndamanisha Desire ,umunyamakuru wa Itara Burundi witabiriye aya mahugurwa yavuze ko umunyamakuru akwiye kuba ijisho ry’umuturage akamukorera hirindwa kubacamo ibice.

Ndamanisha Desire Umunyamakuru wa Itara Burundi witabiriye amahugurwa.

Ati:”Nkuko tubizi ,umunyamakuru ni ijisho rya rubanda yakagombye kumukorera yirinda gucamo abanyagihugu ibice ahubwo akababajisha neza.

Mukamana Laurence ,umukozi w’akarere ka Rubavu ,ushinzwe itumanaho mu karere ka Rubavu yavuze ko nk’abanyamakuru hakwiye gukorwa i kuru yubaka aho gusenya ,umurundi uyisomye ikamwigisha aho kumusenya.

Mukamana Laurence ,ushinzwe itumanaho mu karere ka Rubavu.

Ati:Dukwiye gukora inkuru zigisha ku buryo umurundi ,umunyarwanda cyangwa Umukongomani ayisoma ikamwuba aho kugirango isenye,rero dukwiye kuba umuyoboro wubaka.”

Aya mahugurwa yahuje abanyamakuru ,abayobozi bo mu nzego z’ibanze,iz’umutekano n’abakoresha imbuga nkoranyamabaga batandukanye baturutse mu turere twumwe two mu ntara y’Uburengerazuba,akaba yarateguwe na La Benevolencija.

Umunyamakuru Didier Ndicunguye ukorera Country FM asobanura impamvu za Polarisation.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button