Amakuru

Rusizi:Abakora Banki Alambert bakomeje gushwiragiza abaturage

Iyo uganiriye na bamwe mu baturage batuye mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Rusizi ;Abaturage bavuga ko babangamiwe naba mukatuzi bacuruza amafaranga mu ngo aho usigaye usanga barabigize ubucuruzi bw’umwuga ariko wareba ugasanga baba bagamije gucucura Abaturage utwabo.

Ibi barabivuga mu gihe hari abaturage benshi bamaze gukurwa mu byabo nuko bahawe amafaranga nabamukatuzi bikarangira basinyiye imitungo yabo yaba amasambu cyangwa inzu bakananirwa kwishyura ku bw’inyungu z’umutengera;bakavanwa mu byabo.

Mu baganiriye na Kivupost.rw bavuga ko leta n’inzego zibishinzwe bakiga kuri iki kibazo dore ko giteje impungenge aho abantu batakigana amabanki ahubwo basigaye biganira bamukatuzi bakabakatura ku nyungu z’umurengera.

Zikamabahari Valens atuye mu Mudugudu wa Rubyiro mu Murenge wa Bugarama avuga ko azi abagera kuri batatu bakuwe mu mazu y’imiryango yabo kubera ko abafashe amafaranga yunguka bikarangira badashoboye kuyishyura.

Yagize ati:”Nzi umugabo wo muri Ryankana wafashe amafaranga ibihumbi magana atanu kwa mukatuzi asinyira ko agurishije inzu birangira amafaranga atabonetse;batwara iyo nzu ya miriyoni eshanu”.

Yakomeje avuga ko inyungu zirihejuru z’ayo mafaranga baguha, zitatuma uyishyura dore ko ziba zihanitse ku rwego rwo hejuru.

Ati:”Ibihumbi ijana byunguka mirongo itatu ku kwezi;nonese ayo mafaranga wayabona?ibyo rero bituma amafaranga atumbagira kugeza bagutwaye inzu yawe wasinyiye;ugasigara ureba hejuru”.

Didace Manirakiza atuye mu Murenge wa Nyakabuye avuga ko amayeri akoreshwa ufata ayo mafaranga, ntaho wacikira mukatuzi dore ko kugirango ayaguhe we abanza kwishyira mu mutekano.

Ati:”Kugirango ayaguhe arabanza akishyira mu mutekano ukandika ko ugurishije inzu yawe cyangwa umurima wawe;iyo ayo mafaranga uyabonye muca ya nyandiko ugusubizwa ingwate watanze;wayabura akagukura muri uwo murima agatangira kuwubyaza umusaruro ;yaba ari inzu agatangira kuyikodesha”.

Akomeza avuga ko kwandika byonyine ko ugurishije bihita bishyira nyirikuguha amafaranga mu mutekano usesuye dore ko biba byitwa ko yakuguriye iyo sambu cyangwa iyo nzu ;wamujyana mu bunzi akerekana inyandiko y’ubugure ugahita utsindwa.

Ati:”Inzu ya miriyoni eshanu wandika ko uyigurishije Kandi wahawe ibihumbi magana abiri bityo iyo udashobotse kwishyira inzu iratwarwa warega mu bunzi cyangwa mu nkiko ;bahaha umugisha ayoasezerano mwagiranye.”

Abatanga ayo mafaranga bigwijeho imitungo

Aba baturage bavuga ko bo bakomeza bajya mu murongo njyabukene mu gihe banyirikuyatanga bakomeza nakora bakigwizaho imitungo myinshi.

Aha havuzwe ku mugabo wo mu Gitambi wagurije undi amafaranga miriyoni amuha ingwate y’imodoka ya Toyota Carina ananirwa kwishyura kuri ubu akaba ayitunze.

Ati:”Yamugurije miriyoni amuha ingwate y’imodoka ariko bandika ko baguze amuha n’ibyangombwa byayo byose;itariki igeze yaraje amubwira ko amuvira mu modoka;undi nawe ayimuha nta mananiza.”

Bagarutse kandi ku mugabo nawe utuye mu Murenge wa Muganza tutashatse kwandika amazina ye, uhora ku ruganda rwa Cimerwa ku mpera z’ukwezi afite umurundo wa masheke yahawe na bamwe mu bakozi bahakorera.

Ati:”We ku mwisho w’ukwezi aba ari hafi aho kuri Cimerwa ahakorera Banque de Kigali afite amacheke yagiye asinyirwa n’abakozi.Aba aje kubikuza amafaranga yagiye abaguriza ku nyungu zo hejuru.Urumva akomeza akira nyine benshi bakomeza bagwa mu gihombo”.

Umwe mu bavugwaho ubwo bucuruzi bwayo(Mukatuzi)mafaranga witwa Nzeyimana Dieudone utuye mu Murenge wa Bugarama avuga ko ari ukumubeshyera  ariko akavuga ko bibaye ari byo ntawe bashyiramo ikiziriko ngo bamuzane.

Yagize ati:”Njye simbikora;ariko numva mbaye nanabikora ntawe mba nazanye ku ngufu rero ufite amafaranga niwe ushakwa;nayo makuru naguha Bwana Munyamakuru.”

Uretse uyu Dieudone  twavugishije akagira icyo abivugaho;abandi twagiye tubahamagara bakumva ari Umunyamakuru ubabaza ibijyanye nibya Banki Alambert agahita akupa Telefoni ye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana Ndagijimana Louis Munyemanzi agira inama ababikora kubireka kuko ntaho bataniye n’abambuzi bashukana Kandi ko biri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Ati:”Ababikora nabagira inama yo kubireka kuko ubwabyo ni ubwambuzi bushukana Kandi buhanwa n’amategeko ahana mu Rwanda”.

Visi Meya Ndagijimana yakomeje avuga ko Abantu baba barabikorewe, bagana ishami ry’ubugenzacyaha bagatanga ikirego ababikoze bakabihanirwa.

Yavuze kandi ko buri wese yakagombye kurya ibyo yavunikiye ashaka,aho kurya ibinyuze mu manyanga dore ko n’itegeko ubwaryo ritazabihanganira.

Yavuguruwe.

Igitekerezo Kimwe

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button