RUSIZI: Uwatawe n’umugabo arasaba abagiraneza ubufasha bwo kuvuza umwana we wavukanye ubumuga
Uwimana Anne Marie wo mu mudugudu wa Gahwazi, akagari ka Kamatita umurenge wa Gihundwe, akarere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba arasaba abagira neza n’ubuyobozi kumufasha kubona ubushobozi bwo kuvuza umwana we wavukanye ubumuga bw’umubiri wose.
Uyu mubyeyi avugako afite umwana w’umuhungu witwa Hirwa Promesse w’imyaka10 y’amavuko, akivuka se ntiyakiriye neza uko avutse, hashize imyaka 5 (se)yabataye mu munzu bakodeshaga, abasiga ari umuryango w’abantu 5 ajyana ibintu byose abasiga batishoboye.
Uyu mubyeyi aganira n’itangazamakuri yavuzeko ari mu buzima bubi cyane yahanganye no kumuvuza kugeza aho ubushobozi burangiriye.
ati”dufite umwana ubana n’ubumuga bw’umubiri wose ikintu cyose turakimukorera afite imyaka icumi nkimubyara ntabwo yigeze agira ubuzima”.
Yongeyeho ko umugabo we ise w’abana atamenye aho yarengeye, mubyo yajyanye harimo ajyana ibintu akagare k’abafite ubumuga umwana yagenderagamo n’impapuro zose umwana yavurijweho.
ati”maze kubyara ntabwo ise yabyakiriye neza araduta , yagiye amaze kugira imyaka itanu, ibintu twari dufite munzu n’akagare k’uyu mwana arakajyana n’impapuro navurijeho umwana arabitwara, ntabwo nzi aho yagiye hari aho tujya kuba bagaduha akato bakatwinuba ubu ni umuntu wadutije inzu yo kubamo”.
Anne Marie ngo yazengurutse ibitaro byose avuza byaranze kubera ubumuga uyu mwana afite nti yoroherwa no kujya gushakisha ibyo barya.
ati”naravuje amafaranga asaga miliyoni, njya mu baturanyi ngafata isuka nkabahingira ngakora njahagurika nsiga mukingiranye sinkore neza”.
Yongeyeho ko n’itsinda ry’abafite ubumuga bateranyirizagamo amafaranga yo kubafasha,kubera ubushobozi buke ryaramunaniye ahitamo kurireka.
ati”twabaga mu itsinda ry’abafite ubumuga ryo guhererekanya amafaranga bitewe n’uko ubuzima bwangoye simbashe kubona amafaranga itsinda risa nkaho rihagarara”.
Arasaba abagiraneza ubufasha ubw’aribwo bwose ati”nta bushobozi bwo kumuvuza no kubona ibyo kurya biratugora,icyifuzo n’uko tubonye abagiraneza badufasha bwo kuvuzwa no kubona aho kuba ubwaribwo bwose twabwakira bwadufasha “.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe butangaza ko bugiye gukurikirana ikibazo cye nibishoboka ahabwe ubufasha.
Ingabire Joyeux umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe yagize ati”sinarimbizi ndabikoraho abone ubutabazi”.
Mu mwaka 2019 mbere ya Covid-19 nibwo umugabo wo muri uyu muryango yabataye munzu ntabwo bazi aho aherereye.
Umugiraneza wifuza gufasha uyu murayngo nimero ya telefoni ni 0789748866 yanditse ku mazina ya Uwimana Anne Marie.