Rusizi-Rwambogo:RIB yabijeje kubavuna amaguru bakegerezwa Serivise zabo
Mu bukangurambaga bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha bwakorewe mu Karere ka Rusizi kuva ejo hashize ku wa 19 Kamena 2023 aho hasuwe akagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye;uyu munsi Ubukangurambaga bwa RIB bwakorewe mu murenge wa Butare uherereye nabwo mu Karere ka Rusizi.
Mu bukangurambaga bwahakorewe; Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwagarutse ku byaha abaturage bishoramo batari babizi nk’ibyaha byibanda ku Kwangiza ibidukikije nk’abaturage begereye Parike ya Nyungwe.
Umuyobozo wa RIB Ushinzwe gukumira ibyaha bikorerwa ibidukikije David Bwimba yabwiye abaturage ba Rwambogo ho muri Rusizi ko bakwiye kubungabunga ibidukikije bakirinda ku byangiza.
Ati:
“Twese dukeneye ko ibidukikije byisanzura nkuko namwe mwisanzura rero niyo mpamvu tugomba gufatanya mu rwego rwo gukumira ibyaha byabakurikirana muzize kubyangiza.”
Uyu muyobozi yavuze ko imico yarimenyerewe ino ijyanye no guhiga inyaswa no guhinga mbibi z’ishyamba rya Nyungwe bikarangira ubutaka bwa Nyungwe ubugize ubwawe.
Ati:
“Hari imico mibi mwarimufite nubwo mugenda muyicikaho iyo ni ubuhigi no gutwara ubutaka bw’ishyamba rya Nyungwe mubwita ubwanyu;nimureke dufatanye turwane ku bidukikije byacu bisagambe.”
Hasobanuwe kandi up uburyo bwo gutanga amakuru hakumirwa ibyaha bikaburizwamo hakiri.Ahabagarutse ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo abaturage bakarihishira basabwa gutangira amakuru ku gihe.
Havuzwe ku cyaha cyo gusambanya abana usanga bihishirwa mu miryango ;ikibazo cyagarutsweho n’Umuyobozi wa RIB ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba aho yavuze ko muri kano kagari ka Rwambogo habaga umuco wo kunga icyaha cyuwahohoteye abana.
Ati:
“Mwarimufite gahunda yo kunga bene ibyo byaha;rero murasabwa kureka uwo muco kuko atari mwiza;kuba uwo mufitanye isano yasambanyije umwana agomba kubihanirwa.”
Gusa uyu muyobozi yatanze umukoro ku baturage ko bagomba kuva mu muco wo kunga ko byaba ari ugushyigikira ibyaha;ibyo bikaba atari umuco mwiza wabashyira mu kaga.
Ku kuba aba baturage bakora urugendo rurerure bajya gushaka Serivise za RIB Nyakabuye hafi ibirometero byinshi Umuyobozo wa RIB ku rwego rw’intara yabijeje ko inzego zitandukanye zirikwiga ku kibazo cyabo ko kizacyemuka vuba.
Ati:
“Turabizi ko mujya kure gushaka serivise za RIB kure;gusa tyrashaka umuti urambye n’inzego zitandukanye kugirango tubazanire Station ya RIB na Station ya Police mu murenge wa Butare.”
Ubukangurbaga bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye ku wa 19 Kamena 2023 butangirira mu murenge wa Bweyeye ;bukaba bwasorejwe mu murenge wa Rwambogo uyu munsi ku wa 20 Kamena 2023 bukazakomereza mu kandi Karere .