Amakuru

Rusizi: REG ihora ibizeza ibitangaza bahitamo kumanika insinga mu biti bihagaze byabashyira mu kaga.

Ni abaturage bo mu kagari ka Ntura mu murenge wa Giheke,bavugako hashize imyaka myinshi REG ibizeza kubasanurira amapoto y’umumuriro w’amashanyarazi bikururiye mu mbaraga zabo,kuri ubu ba babonye bidakorwa insinga sitendera hasi, bahitamo kuzimanika mu biti bibisi birimo iby’avoka bihagaze.

Bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru bagaragaza impungenge z’impanuka zishobora kuterwa n’izi nsinga.

Umwe ati” leta nidutabare, twabuze uwo tubwira REG ibishinzwe baraza bakabisiga ntacyo babikizeho, tugategerezako bazagaruka, tukiyaranja umuntu akazirika insinga ku giti cy’avoka dufite impungenge ko byateza impanuka”.

ati”amapoto twari twarashinze yarashaje duhora dusabako aya mashanyarazi avugururwa ntibikorwe ntabwo tuzi impamvu REG itabikora, kubw’imbaraga nke z’abaturage twanze ko insinga zigumya kuba hasi twazishyize mu biti bibisi bishobora kuduteza inkongi”.

Ubuyobozi bw’ikigo Cy’igihugu gishinzwe ingufu Ishami rya Rusizi butangazako atari muri Ntura gusa iki kibazo kiri, ko mu kwezi Nzeri 2023 hari umushinga wo kwagura no gusanura aho ibi bazo byagaragaye, Cyiza Francis ni umuyobozi uyobora iri shami ;yagize.

ati:

“muri uku kwezi kwa gatandatu gushize turikumwe n’akarere twarahasuye, hari muhantu hagiye kwitabwaho hakajyamo na transfo, mu kwezi kwa cyenda 2023 turaba dutangiye kubafasha”.
Umurenge wa Giheke ni umurenge wo mu karere ka Rusizi uturanye n’umurenge wa Bushenge wo mu karere ka Nyamasheke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button