Rusizi-Nyakabuye:Harigushakishwa imibiri 2 y’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994
Guhera Ku wa 2 tarik ya 20 Kamena 2023 nibwo mu muurenge wa Nyakabuye hatangiye igikorwa cyo kwimura imibiri 3 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko hakaba hamaze kuboneka umwe wasanzwe mu mudugudu wa Ryamberu kugeza ubu.
Kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy’umuganda Rusange nibwo hashatswe Indi mibiri 2 y’uwitwa Enatha na Niyibizi biciwe mu kagari ka Kamanu bakaba bari abana ba Karinda Philbert nawe wishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994.
Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bambwiye Kivupost ko bibabaje kumva Hashize imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye ariko amakuru akaba akomeje kubura;bakavuga ko byaba ari ikimwaro cyo kwirega no kwemera bidashyitse.
Nyiransabimana Alexia ne ni umuturage wabyirukiye ahitwa i Kinunga mu muurenge wa Nyakabuye avuga ko abo bana babishe bahunganye dore ko bavuye i Kinunga aho baribatuye bagahungira i Murambi ariho biciye abo bana.
Avugana na kivupost yagize ati:
“Umukobwa umwe yari amaze kuba mukuru n’undi mwana muto bose twarikumwe ndetse umwe yigaga i Ntendezi muri Secondaire mu mwaka wa 2;babishe urwagashinyaguro ndeba;njye banteye icumu riramfata ndakomereka ariko ndiruka mpungira kuri Sous Préfecture ya Bugumya;abo bapfuye gutyo.”
Mazimpaka Venuste warutuye muri ako gace ka Murambi nyuma ya Jenoside akaza kwimuka ajya kuri centre y’Epfo;yavuze ko abo bana babiri baje kwihisha kuwari Conseiller wa Cellule witwa Kanyamihimbo gusa igitero kiraza kije kubica aranga ;asaba ko aho kugira ngo bice abo bana bamuheraho;ninuko byagenze nawe yaguye aho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Bwana Kamali Kimonyo Innocent yavuze ko nubwo nabonye umubiri w’umuntu umwe wo mu mudugudu wa Ryamberu ho muri uwo muurenge ;hakaba kandi bimwe mu bice bigize imibiri yabo bana byatangiye kuboneka ;yavuze ko gushakisha bikomeje.
Ati:
“Ntabwo twarekeraho kuko bimwe mu bimenyetso twatangiye kubibona aho hari ibyabonetse retro turakomeza gushakisha dushakishiriza hafi aho kugirango ibyo bindi bice by’imibiri nabyo bisigaye biboneke.”
Abajijwe ku kuba iyo mibiri yaratinzw kwimurwa;uyu Muyobozi yavuze ko umuryango waba bana utari urafata umwanzuro ariko kuri ubu bakaba baje kwifatanya nabo gushaka iyi mibiri Kugirango yimurwe ijyanwe mu Rwibutso.
Mu murenge wa Nyakabuye habarurwa Imibiri isaga 279 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 ikaba yarajyanywe mu Rwibutso rw’Akarere ka Rusizi ruherereye i Nyarushishi ndetse n’igenda iboneka ikaba igomba kujyanwa kuruhukira muri urwo Rwibutso rwa Nyarushishi.