Amakuru

Rusizi-Nyakabuye:Bavuze imyato Umuryango wa RPF wabacunguye

Vice Chairman w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi Ku Rwego rw’Akarere ka Rusizi yifatanyije n’abaturage b’uyu murenge

 

REBA MU MAFOTO IBYARANZE UMUNSI WO KWISHIMIRA IBYAGEZWEHO MU MURENGE WA NYAKABUYE BABIKESHA UMURYANGO WA RPF INKOTANYI

Kuri uyu munsi wa kane tariki ya 24 Kanama 2023 nibwo Abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi mu murenge wa Nyakabuye n’inshuti zabo bishimiye ibyo bagejejweho n’uyu muryango udaheza wasize ku isonga ubunyarwanda mu banyarwanda.

 

Ni ibirori byabereye mu busitani bw’Umurenge wa Nyakabuye byutabirwa n’abanyamuryango mu nzego zitandukanye z’uyu muryango n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano.

Abaturage bitabiriye ibi birori bavuga ko ibyo bagejejweho na RPF-Inkotanyi ari byinshi gusa bakagaruka ku byari ingutu byacyemutse ku ikubitiro.

Abaganiriye na Kivupost bahamije ko ikibazo cyo kurwanya agatadowa (Bougie)hazanwa amashanyarazi ari igikorwa buri wese yishimira.

Buyanja John Bleese ni umuturage utuye mu kagari ka Gaseke muri uyu murenge wa Nyakabuye yabwiye kivupost ko bishimira amashanyarazi bahawe na Nyakubahwa Chairman w’uyu muryango Paul Kagame bakaba baravuye mu kizima.

Aganira n’umunyamakuru yagize ati :”Turishimye ku bw’amashanyarazi twahawe na Chairman wacu ;cyera nta muntu waruzi amashanyarazi twayamenye Umuryango RPF uje mu Rwanda;turawushimira.”

Yagarutse ku kuba umugore yarahawe ijambo bigatuma asigaye anafata ibyemezo no mu nama zikomeye z’igihugu.

Ati :”Turishimye ku bwo guhabwa agaciro na Chairman wacu Paul Kagame;cyera icyacu cyari kurera abana;tukanakubitwa ibyo byasumbuwe no gufata inshingano ku mugore maze agahabwa agaciro yaba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.”

Niyinkunda Abraham yagarutse ku kuba amazi yaragejejwe ku baturage bw’Umurenge wa Nyakabuye gusa ko hakiri imbogamizi zuko ataragera kuri bose.

Ati:”Amazi nagere kuri bose kuko turayacyeneye muri buri rugo kugirango n’isuku badukangurira tuyigereho.”

Umuyobozi wa Njyanama mu murenge wa Nyakabuye Bwana Irivuzumugabo Deo avuga ko ibyo Umuryango wa RPF Inkotanyi wagejeje Ku baturage ba Nyakabuye ari byinshi ko ari ibyo kwishimirwa.

Nkurunziza Léon ni Vice Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Rusizi yabwiye Abanyamuryango ko ibyagezweho ari ukubisigasira birindwa uwabisenya anavuga ko ibisigaye ari byo byinshi.”

Ati :

“RPF Inkotanyi yatugejejeho byinshi gusa ibisigaye ni byinshi;gusigasira ibyagezweho ni ingenzi muri byose ”

Yakomeje abibutsa ko ibyagezweho yaba mu bukungu;mu butabera n’imibereho myiza ari ntagereranywa asezeranya kubibungabunga.”

Umuryango RPF Inkotanyi washinzwe tariki ya 25 Ukuboza 1987 usimbuye icyitwa RANU nyuma yo gusanga iryo huriro ritibonwagamo Abanyarwanda bose gusa uyu muryango waje uje gucyemura ibibazo by’ingutu mu banyarwanda byazanywe na leta zabanje iby’amoko n’imibereho myiza y’abaturage.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button