
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rusizi, mu Rwibutso rwa Kamembe hashyinguwe imibiri 3 y’Abazize Jenoside yakorewe yabonetse mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe.
Kampayana Egide, ni umwe mu babonye imibiri y’abo mu muryango we, yavuze ko kubashyingura mu cyubahiro byagabanyije agahinda yari amaranye imyaka 31.
Ati “Data wacu yitwa Sebakungu Nicolas. Mfite ibyishimo byo kuba nange nabashije gushyingura umubyeyi wange mu cyubahiro. Mu mutima wange ndaruhutse ariko ndasaba ko abafite amakuru y’aho abantu bacu bari hirya no hino ko batanga amakuru kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phaneul, yibukije abaturage ko bagomba gukomeza kubaka ubudaheranwa.
Yagize ati “Nk’Abanyarwanda tugomba gukomeza kubaka ubudaheranwa. Turashimira ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi. Uyu munsi igihugu kimaze kwiyubaka kandi icyo ubuyobozi bushyize imbere ni ukubashyigikira no kubarindira umutekano ndetse no gukora byose bigamije iterambere. Mukomere mukomeze mutwaze imbere ni heza.”
Yakomeje abasaba abaturage kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aboneraho no kubibutsa ko icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bidasaza.
Mu mibiri 3 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Kamembe, harimo umubiri 1 wabonetse mu Kagari ka Ruganda, mu Mudugudu wa Kamubaji naho indi 2 yabonetse mu bice bice bitandukanye by’ako Kagari
Urwibutso rwa Kamembe, rusanzwe ruhukiyemo indi mibiri isaga 1009 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 babonetse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa kamembe.
By: Bill Chris