Rusizi-Gitambi :Hari ikimina cyakemuye ibibazo by’ingutu ku baturage
Itsinda “Terimbere Mubyeyi” kibarizwa mu mudugudu wa Mpinga mu kagari ka cyingwa mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi cyakuye mu abaturage mu bukene mu buryo bugaragara ku buryo byabera abandi baturage urugero mu kwiteza imbere.
Mu mikorere y’icyo kimina buri mu nyamuryango atanga amafaranga make 500 ariko atarenze 2500 akajya agenda yunguka umwaka washira hakabaho kugabura inyungu.
Mu banyamuryango baganiriye na Kivupost bashima intambwe bamaze kugera bagakangurira abataritabira inzira yo kuzigama mu matsinda no mu bimina ababishoboye bagashora mu makoperative.
Niyitegeka Eliezar avuga ko yazamuwe niryo tsinda akaba afite inzu ya miriyoni ebyiri yubatse abikesha kwizigama muri iryo tsinda.
Yagize ati:
“Dutangira ntitwabyumvaga ;twarakoze twiteza imbere kuri ubu nta mwana wabura minerival ku ishuri Kandi kuri ubu mfite inzu iri mu gaciro ka miriyoni ebyiri nubatse.”
Umudamu witwa Adella Mukandutiye avuga ko bashima inzego z’ibanze zibegera zikabafasha mu rugamba rw’iterambere aho usanga izi nzego zibareberera ;zikanabashakira abaterankunga babafasha ;ibintu bashima bivuye imbere.
Ati:
“Inzego za leta zadushakiye abaterankunga tubona World vision yaduteye inkunga iduha amatente dukodesha n’intebe zisaga 200 zidufasha mu birori bikatwinjiriza amafaranga twese tukayagiraho uruhare.”
Agaruka ku baterankunga avuga uburyo akarere ka Rusizi kabafashije kakaboroza amatungo ;agakomeza kororoka bikaba bizagera kuri buri munyamuryango wese.
Ati:
“Akarere kacu katworoje amatungo ;bamwe barorora bagenda baziturira abandi;ndahamya kandi ko ari gahunda izagera no ku bandi mu gihe cya vuba.”
Mukakayijuka Christine ayobora itsinda Tera imbere Mubyeyi agaruka ku baturage bagifite imyumvire yo kumva ko amatsinda cyangwa makoperative n’ibimina bikiza abayobozi babyo avuga ko iyo ari imyumvire mibi idakwiye kuko inzego zahagurukiye iki kibazo.
Aganira na Kivupost yagize ati:
“Ntabwo bamwe na bamwe bagakwiye kugira iyo myumvire;iyo tuyigenderaho ntituba twariteje imbere gutya;turashima ubuyobozi butubaha hafi bigatuma imicungire y’umutungo w’abanyamuryango igenda nta macyemwa.”
Yanavuze ku mahame abagenga akomeje kuba umusingi wo kubaka ingo mu buryo burambye ku bagize iri tsinda bafashanya bagahanurana uguye hasi bakamwegura utabishaka bakamusezerera ku bwo kutuzuza iby’indangagaciro zibagenga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Bwana Hagenimana Jean de Dieu Avuga ko inzira y’ibimina muri uyu murenge yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere Imiryango yabo ndetse na leta muri rusange.
Yagarutse ku banyamuryango bishyura imisanzu yabo y’ubwisungane mu kwivuza mbere y’abandi bakaba banafasha umurenge muri gahunda nyinshi za leta.
Ati:
“Ibimina;atsinda n’akoperative mu murenge wacu ni inkingi ya mwamba mu iterambere niyo mpamvu btuyahozaho ijisho kugirango acungwe neza hatazabamo guhemukirana.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitambi bucyeje iyi koperative bakayishishikariza kwaguka kugeza ibaye koperative.
Ati:
“Ntabwo mwamara imyaka 5 mukora nta makimbirane tubure kuvuga ko mubanye neza uwo mubano wanyu muwugumane bizabageze kukuba koperative.”
Koperative Tera imbere mubyeyi igizwe n’abanyamuryango 30 bakaba binjiza asaga Miriyoni enye mu mwaka akaba aba yaraturitse mu misanzu y’abanyamuryango n’inyungu zigemda zibyarwa N’ibikorwa by’inyungu bimwe na bimwe.Mu murenge wa Gitambi hagaragara amatsinda ;ibimina n’amakoperative asaga 173 bagira uruhare mu iterambere ry’uyu muryango hakaba harimo afite ubuzima gatozi nakiri kubushakisha.