RUSIZI-BWEYEYE:Bakanguriwe kubungabunga Parike ya Nyungwe
Abatuye mu mudugudu wa Kinyagiro mu kagari ka Kiyabo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bongeye kwibutswa kubungabunga Parike ya Nyungwe dore ko bamaze kuryoherwa ku byiza bituruka kuri iyi Parike ya Nyungwe.
Ibi babikanguriwe mu bukangurambaga bwakorewe muri uyu mudugudu mu kibuga cy’umupira cya Bweyeye aho imbaga y’abaturage ba Bweyeye bari bakoraniye.Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’abaturage;ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ;inzego z’umutekano Polisi n’igisirikare bikorera muri ako gace.
Abaturage baganiriye na Kivupost bavuga ko bongeye kwibuka ibijyanye no kubungabunga Parike ya Nyungwe nkuko insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga ibivuga igira iti:”Gira uruhare mu kubungabunga Parike y’igihugu ya Nyungwe utanga amakuru kuri ba Rushimusi na Barutwitsi”
Nyiranzabahimana Veronique uturuka ahitwa Murwa avuga ko yarasanzwe azi ibibujijwe byo kwangiza Parike ariko kuri ubu yongeye kubyibuka byisumbuye ho bitewe n’ibiganiro bahawe n’inzego zitandukanye .
Ati”Narinsanzwe mbizi gusa nongeye kubyibuka no kubisigasira aho nanjye ndamutse mbonye uwangiriza iyi Parike natangira amakuru ku gihe agafatwa akabiryozwa.”
Yunzemo ko ibyiza bituruka kuri iyi Parike ya Nyungwe baturaniye aho Yavuze ku buhehere burangwa muri aka gace ko buterwa niyo Parike anakomoza ku kuba hari amasoko aturuka muri Parike atuma babona amazi meza Kandi asukuye.
Ati”Habamo amasoko atuma tubona amazi meza ndetse ayo masoko ntajya akama;mu gihe abandi bayabuze twe tuba tuyafite ku bwinshi.”
Sebera Francois nawe atuye hafi ya Parike avuga byinshi aho mu minsi ishize borojwe amatungo n’ubuyobozi bwa Parike.
Ati:”Twarorojwe amatungo magufi bituma twikura mu bukene rero idufatiye runini;hari naho bubatse ishuri abana bacu bigiramo buryo rero tugomba kugira uruhare mu kuyibungabunga.”
Gusa yagiriye inama abagifite akaboko muri Parike bakoramo ibikorwa byo kuyangiza ko barekeraho dore ko akabo kashobotse bitanaretse igifungo.
Ati:”Ndagira inama abajya kwahiramo ubwatsi no gucukuramo amabuye y’agaciro kubihagarika kuko ibihano bikakaye bibategereje.”
Umukozi Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Parike n’abaturage Bwana Pierre Ntihemuka avuga ko ubu bukangura babuteguye bagamije kongera kwivutsa abaturage ibyiza byo kubungabunga Parike ndetse abaturage bongere kwibutswa amategeko ahana abangiza Parike.
Ati:”Parike ya Nyungwe ifitiye abaturage akamaro tukaba twarateguye ubu bukangurambaga kugirango bongere bibutswe ko bafite inshingano zo kuyibungabunga dore ko kuri ubu babona inyungu zisaga 10% mu byavuye mu bukerarugendo bityo ko ari ishyaka ryo kugirango bayibungabunge.”
Uyu muyobozi Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Parike n’abaturage yakomoje ku byuko akarere ka Rusizi kahawe miriyoni zirenge Ijana zizakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga.
Abajijwe kucyateye nkongi iherutse kwibasira iyi Parike hagashya Hectare zirenga ijana yavuze ko basanze hari abantu bubatsemo ikiraro babamo bacyeka ko uwo muriro ariwo wabaye intandaro y’iyo nkongi.
Parike ya Nyungwe ikora ku bice by’akarere ka Rusizi ;Nyamasheke ;na Nyamagabe ikaba ibarizwamo amoko atandukanye y’urusobe rw’ibinyabuzima biza gusurwa n’abamukerarugendo bava imihanda yose.