Rusizi-Bweyeye :Abatishoboye bahawe amazu yo guturamo
Kuri uyu wa Kane Tariki ya 29 Kamena 2023 mu kagari ka Kiyabo mu murenge wa Bweyeye hatashywe inzu 7 zahawe abagera ku miryango irindwi muri gahunda ya “TUJYANEMO”akarere ka Rusizi kihaye.
Izo nzu zubatswe ku bufatanye n’itorero Anglican EAR biciye muri Compassion yayo hagamijwe gukura abaturage mu bukene.
Bamwe mu bahawe izo nzu bagaragaje ibyishimo byo kuba ubuyobozi bw’igihugu bukomeza kubita bigatuma babaremera icyizere cyo kubaho.
Hakizimana Callixte uri mu bahawe inzu yacyeje ubuyobozi bw’igihugu buhora bushyize abaturage ku isonga nkuko baba babigaragarijwe bacyemura bimwe mu bibazo by’ingutu byo kutagira aho kuba.
Ati:
“Ntawabura kuvuga ko twishimye kuko dufite akanyamuneza kuba wabaga ahabi ukaza gutuzwa aheza nibyo gushimwa.”
Mukandutiye Claudette nawe yahawe inzu yo guturamo yashimye iki gikorwa avuga ko ntako bisa kubaho mu buzima igihugu kigutekerezaho bingana butya.
Ati:
“Rwose ndishimye sinzi uko nabivuga gusa ndabashimiye ntakindi narenzaho Imana izabahe umugisha wa kibyeyi kandi utagabanyije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Bwana Ndamyimana Daniel yashimye abafatanyabikorwa badahwema kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange anatanga umukoro ku bahawe ayo mazu.
Agaruka kuri uwo mukoro Yavuze ko inzu zatanzwe zigomba kwitabwaho zikorerwa isuku hirindwa kuzicanamo.
Ati
“Umukoro mbahaye nukuzikorera isuku mukirinda kuzicanamo muzibungabunga kugirango zitazabapfira ubusa.”
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu Turere 30 tugize igihugu kamaze kugaragaza ko bishoboka aho karikwita ku baturage bariho mu buzima bubi bubakirwa amazu yaba abatishoboye muri rusange n’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 mu rwego rwo gusigasira imibereho yabo myiza.