RUSIZI-BUTARE:BIJEJWE URUGANDA RUTUNGANYA KAWA NONE AMASO YAHEZE MU KIRERE
Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri koperative”TWIZERANE MUHINZI WA KAWA KAMAGERERO”batuye mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi baravuga ko bijejw uruganda amaso aba yaraheze mu kirere.
Barabivuga nyuma yuko kuva mu w’2015 bashinze koperative “TWIZERANE MUHINZI WA KAWA KAMAGERERO Bakayishakira ubuzima gatozi bakaza kwemererwa gushinga uruganda rutunganya kawa mu murenge wa Butare bashingiye ko nta ruganda ruharangwa.Aba bahinzi baravuga ko kugemura kawa mu yindi mirenge ihana imbibi n’uwabo bibagora bakaba basaba kuvunwa amaguru bakarwegerezwa;bakanashingira ko akarere ka Rusizi kabemereye nkuko Hitiyise Esidori abitangaza.
Nsabimana Trojan ni Umunyamuryango wa Koperative “TWIZERANE MUHINZI WA KAWA KAMAGERERO”nawe agaruka ku buryo bategetswe guhinga kawa babwirwa ko nta ruganda rwabaho nta biti bya kawa akavuga ko baziteye bakanakora irerero ryazo zigahabwa abaturage ;ibyo Trojan asobanura muri aya magambo.
Umukozi w’Umurenge wa Butare Ushinzwe Ubuhinzi Bwana Jean Claude Nsengiyumva nkugeze
mu nshingano vuba ari mushya asobanura ko yabyumvise bivugwa akagira inama abagize koperative kumureba;bagakorerwa ubuvugizi.
Umukozi wa NAEB Ushinzwe gukurikirana igihingwa cya kawa agira inama abagize iyo Koperative guhinga kawa nyinshi dore ko mu karere ka Rusizi hari inganda nyinshi ugereranyije n’ibiti bya kawa bihari bakaba barafashe ingamba zo guhagarika gushinga izindi nganda ibiti bitariyongera.
Akarere ka Rusizi gafite inganda zitunganya kawa 27 kakagira ibiti byinshi bishaje bikenewe gusimbuzwa bigatuma umusaruro wa kawa utuba.