Amakuru

Rusizi-Butare:Bemerewe igihingwa cy’icyayi amaso yaheze mu kirere

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Butare wo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bemerewe igihingwa cy’icyayi bakaba barategereje baraheba kuko hashize igihe kirekire babyemerewe ariko kugeza ubu bakaba n’amakuru ajyanye nabyo batazi irengero ryayo.

Nzeyimana Oscar ni umuturage utuye mu kagari ka Rwambogo ;ubutaka bwe bukaba bwaratoranyijwe guhingamo icyayi;avuga ko kuva bamenyeshwa iby’igihingwa cy’icyayi nta makuru yandi barabona cyangwa bagire icyo babibwirwaho.

Ati:”Twaherutse tubwirwa ko ubutaka bwacu bwatoranyijwe ko buzahingwamo igihingwa cy’icyayi ariko kuva icyo gihe ntacyo turabwirwa amaso yaheze mu kirere.”

 

Ntabusanya na Thérèse wo mu kagari ka Nyamihanda uvuga ko bishimiye ko ubutaka bwabo bugiye kubyazwa umusaruro ariko kuri ubu bakabona wagirango umushinga waradindiye cyangwa warahagaritswe.

Ati:”twishimiye iki gikorwa cyo guhinga icyayi kuko nk’abafite ubutaka bubi byarikutuzanira inyungu gusa twibaza icyakomye mu nkokora uyu mushinga twarahebye .”

Thérèse kandi avuga ko basaba abashinzwe ubuhinzi baba Abo Ku karere cyangwa ministeri y’ubuhinzi kwihutisha iki gikorwa bagahinga igihingwa cy’icyayi bakikura mu bukene.

Nkurunziza Alexis ni umukozi WA NAEB ushinzwe igihingwa cya Kawa n’icyayi muri iki kigo;avuga ko hari gukorwa inyigo mu mirenge ya Bweyeye na Butare kugirango harebwe niba ubutaka ;imiterere y’ikirere cyaho yatuma icyayi kihera;inyigo ikazarangira mu kwezi kwa munani(8).

Ati:”turi gukora inyigo izarangira mu kwezi kwa munani  igamije kureba ubutaka n’imiterere y’ikirere yatuma icyayi kihera bityo ibikorwa byo kugihinga kigakomeza.”

Imirenge ya Bweyeye na Butare ni imirenge irangwamo ubukonje bwinshi ku bwo kuba ku butumburuke bwo hejuru ikanagira ubutaka busharira bweraho amashyamba gusa hakaba hanageragerezwaho igihingwa cy’icyayi nkuko abaturage babyifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button