Rusizi-Bugarama:Gahunda ya “TUJYANEMO”yakanguye abafatanyabikorwa bayigira iyabo
REBA UKO BYARI BYIFASHE MU BIRORI BYO KWISHIMANA N’ABAFATANYABIKORWA BAJYANYEMO N’UMURENGE WA BUGARAMA (GAHUNDA YA TUJYANEMO)
Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 25 Kanama 2023 mu murenge wa Bugarama umwe mu igize akarere ka Rusizi habereye ibirori byo kwishimira ibyagezweho bajyenyemo n’abafatanyabikorwa.
Ni ibirori byitabiriwe n’inzego zitandukanye za Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera muri uyu murenge wa Bugarama harebwa ibyagezweho mu gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho Myiza y’abaturage muri rusange.
Mu baturage baganiriye na Kivupost bavuze ko umurenge wabo wateye imbere kubera ubufatanye bashima kugeza ubu.
Hari Umuturage waganiriye na Kivupost utashatse ko amazina ye atangazwa wakoraga umwuga w’ubuaraya kuri ubu akaba yaravuye muri uwo mwuga abicyesheje Profemmes Twese Hamwe yaje gukorera mu murenge wabo.
Aganira na Kivupost yagize ati:”Tugera ku bakobwa 14 twakoraga uburaya hano Bugarama kuri ubu tukaba twarabivuyemo tubicyesha Profemmes Twese Hamwe;umuryango Dushima twivuye inyuma.”
Yakomeje avuga ko Profemmes Twese Hamwe ariyo yamwubakiye inzu atuyemo n’abana be akomeza ashimangira ko mbere atagiraga aho kuba.
Uwaruhagarariye Profemmes Twese Hamwe ikorera muri uwo murenge Yavuze ko usibye gusa gufasha abadamu mu mibereho myiza batanga n’ubufasha mu by’amategeko ku buryo nta warengana yaba umugore cyangwa umugabo.
Ati:”Si imibereho Myiza gusa kuko no mu butabera tugerayo tugafasha abadukeneye tubafasha mu bijyanye nabyo.”
Yashimangiye ko nubwo bitwa Profemmes Twese Hamwe hagaragaramo ijambo”Femme”rivuga umugore ;bakira n’abagabo bakabatega amatwi bakumva ibibazo byabo byaba n’ibijyanye n’amategeko baba bakeneye.
Abacuruzi b’umuceri bafite inganda ziwutunganya bo bavuze ko bagira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage babatangira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa byose nko kugaburira abatishoboye bashonje n’izindi gahunda za leta zituma nabo bakorera igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Bwana Nsengiyumva Vincent de Paul mu ijambo yafashe; yashimye abafatanyabikorwa badahwema guteza imbere umurenge bakoreramo bagira uruhare mu gufasha leta gucyemura ibibazo bibangamiye abaturage muri rusange .
Ati:
“Ndashima buri umwe ;muri abafatanyabikorwa beza ;tubashimira ko mudahwema kutuba hafi.”
Gahunda ya TUJYANEMO yatangijwe n’akarere ka Rusizi hagamijwe gutuma buri wese agira uruhare mu kubaka aka karere aho Komite nyobozi y’Akarere ka Rusizi yatumiye abanyarusizi batuye mu bice bitandukanye by’aka karere mu rwego rwo kuganira no kungurana ibitekerezo mu cyatuma Rusizi itera imbere ;igikorwa cyakusanyijwe ubushobozi bwo gufasha abaturage bagifite ibibazo by’imibereho myiza(Human Security Issues).