Amakuru

Rusizi-Bugarama:Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bishimiye ibyo bagejejweho

Abanyamuryango ba RPF Bugarama bahaye abana amata agaragaza kurwanya igwingira mu muryango nyarwanda

 

Kuri ki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023 ;mu mudugudu wa Nyange mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi niho abanyamuryango baturutse mu tugari tugize umurenge wa Bugarama bizihirije ibirori by’ibyo bagejejweho n’Umuryango wa RPF Inkotanyi.

Ni igikorwa cyitabiriwe b’ingeri zitandukanye z’abanyuryango yaba abari mu nzego za Leta n’abandi bari mu zindi nzego bakora imyuga itandukanye ariko bakaba ari abanyamuryango.

Mu baturage baganiriye na Kivupost bavuga ko iki gikorwa gishimishije dore ko ibyagezweho ari byinshi mu murebge wabo was Bugarama.

Uyu ni Nyirabahire Hadidja waganiriye na Kivupost.aganira n’umunyamakuru yavuze ko Bugarama harangwaga inzererezi nyinshi z’abana ariko kubera amashuri bagejejweho kuri ubu abana biga mu buryo bwiza.Ati:”

Birashimishije kumva ubuzererezi bwaracitse bitewe n’ibyumba by’amashuri byatwubakiwe kuri ubu nta bana bagaragara ku mihanda bityo ibigo by’amashuri  twubakiwe bikaba byaracyemuye ikibazo cy’ubuzererezi ku bana bacu.”

Akomeza avuga ko kuba hari ibikorwa remezo begerejwe ari intambwe ikomeye yatumye imigabo n’imigambi ya RPF Inkotanyi ari nta makemwa koko imvugo akaba ariyo ngiro.

Assouman Cyiiza we yavuze ko isoko nyambukiranyamipaka rya Bugarama bahawe ari umusaruro n’umusingi nta jegajega RPF yagezeho dore ko nta soko bagiraga kuri ubu rikaba rihuruza abarundi n’abakongomani bityo bakaza guhahira mu Rwanda nabo bakabona amafaranga.Ati:

“Bitangira ntitwumvaga uburyo tuzakurwa mu bukene ariko kuri ubu iri soko ryahaye akazi ingeri z’abantu bataribagafite ;indaya zicuruzaga zikura amaboko mu mifuka batangira gukora ubucuruzi buciriritse muri iri soko ndetse hakaba nabafashijwe kubona igishoro;rero nk’abanyamuryango ba RPF turishimye niyo mpamvu twahuriye hano ngo twushime tubyine twishimire ibyo twagejejweho n’Umuryango udaheza wakuye abanyarwanda aharindimuka.”

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu murenge wa Bugarama akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Bugarama Bwana Vincent de Paul Nsengiyumva yagarutse ku byo Umuryango RPF wamariye abanyabugarama ubagezaho ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Aha yakomoje ku mashuri yubatswe muri iyi mandat igiye kurangira;agaruka ku mihanda yubatswe ;amasoko yubatswe ibi byose bikaba bikubiye mu mihigo y’uyu muryango.

Yasabye kandi abaturage ba Bugarama kugira ubumwe bakirinda icyabacamo amacakubiri kugirango ubumwe Umuryango RPF yubatse butazakomwa mu nkokora.

Ati:

“Turasaba kunga ubumwe;ntabwo dushaka ikizadusubiza inyuma mu mateka mabi twaciyemo ;nimukorere hamwe muzamurane nkuko ari ihame ryacu.”

Umurenge wa Bugarama ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi ukaba uherereye mu kibaya cya Bugarama ukaba uhana imbibi n’igihugu cy’Uburundi n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Abatuye Uyu murenge babeshejweho n’ubuhinzi bw’igihingwa cy’umuceri cyane cyane n’ubucuruzi nyambukiranyamipaka bukorerwa mu bihugu bituranyi by’uyu murenge.

Uyu musaza witwa Mathias wo mu murenge wa Bugarama Yavuze Prezida Kagame imyato avuga ko yamuhaye Inka yaciye indwara ya Bwaki yariyarayigoje urugo rwe.

Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi Bwana Ndagijimana Louis Munyemanzi akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Yavuze ko abarahiye batakagombye gutatira igihango.

Yagarutse ku ndahiro z’abanyamuryango bashya abibutsa amagambo akomeye ari mu ndahiro barahiye abagira inama zo kudahinyuka kuri iyo ndahiro bagiranye n’umuryango wa RPF Inkotanyi .

Yagarutse ku kurinda ;kurindwa  no kugira inama umunyamuryango uwari wese  kugirango hirindwe ibyago byagwiriye igihugu cyacu.”

Yagarutse ku mpamvu yatumye igihugu cyacu cyigwa mu byago kubera ko kugira no kugirwa inama bitubahirijwe.

Uyu muyobozi rero yavuze ko abanyamuryango ari imbaraga Nshya umuryango wungutse ;asaba gushimangira gukomeza kugana aheza.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button