RUSIZI: Biyemeje kuba Umusemburo w’Amahoro biciye mu itsinda”JIBU kwa JIRANI”
Mu mudugudu wa Kinamba ;mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama hari abaturage bishyize hamwe bakora itsinda baryita”JIBU kwa JIRANI”rigamije ubukangurambaga bwo gusenyera umugozi umwe mu biyaga bigari hagamijwe kwirinda imvugo zihembera urwango no kubana mu mahoro.
Ni itsinda ryatangiye ku wa 22 Mutarama 2023 rifite intego zo gukora ubukangurambaga mu bihugu by’ibiyaga bigari rikaba rigizwe n’abanyamuryango 24 bagizwe n’urubyiruko b’ingeri zose ;rikaba rigizwe n’abanyarwanda n’abakongimani mu rwego rwo gufatanya.
Mu baganiriye na Kivupost bavuga ko gukora iri tsinda rizafasha buri wese kumva ko ameze nka mugenzi we harwanywa imvugo zihembera urwango nkuko byagiye bigaragara mu bihugu bituranyi.
Wihanganye Obed ni Presida w’iryo tsinda avuga ko icyo gitekerezo bakigize Nyuma yuko nabo babonye baba umusemburo w’impinduka hubakwa amahoro arambye ;hanirindwa icyatuma abantu bacikamo ibice aho avuga ko abarundi;abakongomani n’abanyarwanda ari bamwe cyane ko bafite ibyo bahuriyeho.
Ati:”Yaba umurundi ;umukongomani twese dufite icyo duhuriyeho niyo mpamvu tutagomba kujyana cyangwa ngo dusubiranemo ;tugomba kwirinda amacakubiri ahembera urwango nkuko byagiye bigaragara ahatandukanye mu biyaga bigari.”
Abajijwe ku bikorwa byabo nyambukiranyamipaka Bwana Obed Uwihanganye yabwiye Kivupost ko bafite ibihangano bitandukanye birimo indirimbo ;amafilm agomba kuzengurutswa ibiyaga bigari mu rwego rwo kugirango bisakare hose.
Ati:”Twakoze ibihangano bitandukanye bigomba gukoresha ku miyoboro yose mu rwego rwo gukwirakwiza uburyo bwo kubaka amahoro mu biyaga bigari byacu hirindwa indorerwamo y’amoko ;y’Akarere n’ibindi;ibyo rwose twabitejerejeho.”
Uyu muyobozi Kandi yakomoje ku bushobozi ko ariyo nzitizi bagira ituma batagera ku ntego zabo asaba abayobozi mu nzego zaba iza leta n’iza bikorera kubashyigikira mu buryo bwose kugirango buse intego yabo.
Ati:”ubushobozi budukoma mu nkokora gusa turasaba inzego zitandukanye kudushyigikira dore ko nabo intego zacu bazikunda kuko nta mahoro nta cya kunda;tukaba turi abagabuzi n’abayaharanira nabo akaba ari uko.”
Iri tsinda ryigaragaje mu ndirimbo mu gihe habaga igikorwa cyo kwishimira ibyagezweho mu murenge wa Bugarama babicyesha Imiyoborere myiza itlrangajwe imbere na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame biciye muri Gahunda y’Akarere ka Rusizi kihaye ya”TUJYANEMO”aho abafatanyabikorwa bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.