Amakuru

Rusizi: Bibukijwe ko kubahiriza ubuziranenge ari intsinzi y’imirire mibi n’igwingira

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’umwana, (NCDA) batangije ubukangurambaga ku mabwiriza y’ubuziranenge agamije kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no gukoresha ibipimo n’ingero byizewe.

Muri ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, buzakorerwa mu nganda, amasoko, ahakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi n’ibindi bikorwa byo mu turere twa Gicumbi, Musanze, Rubavu, Karongi, Nyamasheke na Rusizi harebwa uko amabwiriza yashyizweho yubahirizwa n’uko yarushaho kubahirizwa kugira ngo ibikomoka mu Rwanda bishobore guhangana n’ibiva mu mahanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza muri RSB, Gatera Emmanuel, yibukije abakora uburobyi n’abacuruza isambaza muri Rusizi ko kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge ari intsinzi yo kurandura imirire mibi n’igwingira ndetse no kurinda ubuzima.

Yagize ati “Icyatumye dushyira imbaraga aha ngaha, ni uruhare amafi n’ibiyakomokaho bifite mu kugira intungamubiri zifasha mu kuvugurura imirire. Tuzibanda ku mabwiriza y’ubuziranenge ndetse tuzanabafasha kugira ngo uru rwego rukomeze gutera imbere.”

Yakomeje agira ati “Turifuza ko n’abaguzi babona ibiribwa bifite intungamubiri zihagije. Mwagiye mwumva ibibazo by’igwingira, uru rwego rwakwiye kuba rugiramo uruhare rukomeye cyane mu gukemura ibyo bibazo. Turifuza kubona ibintu bifite intungamubiri bifite n’ubuziranenge bitanateza ingaruka ababiriye.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihigu Gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, Nathan Kabanguka, avuga ko kuba Akarere ka Rusizi kagaragara mu turere twagaragayemo imirire mibi n’igwingira bidakwiye, agashishikariza abaturage kujya bakoresha izo sambaza kuko zidakenera ubwinshi.

Yagize ati “Akarere ka Rusizi dushingiye kuri DHS ya 2020, kaje mu turere dufite imirire mibi n’igwingira. Dushishikariza abantu kurya indyo yuzuye cyane cyane nka Rusizi bakumva akamaro ko kurya ibikomoka ku matungo by’umwihariko isambaza zihaboneka.”

 

Bamwe mu bacuruzi b’isambaza bo mu Karere ka Rusizi, bavuga ko n’ubwo isambaza zihenze ugereranyije na mbere, bidakwiye kuba impamvu yo kugaragarwaho n’imirire mibi kuko baba biteguye kubafasha mu korohereza abafite ubushobozi buke bakabaha izijyanye n’amikoro.

Yego isambaza zarahenze kuko turi kuzigurisha ibihumbi birindwi ku kilo ariko ntawe ukwiye kugira umwana ngo agwingire kuko n’iza 500 turazipima tukabaha. Urumva ko ntawe ukwiye gupfusha ubusa ibihumbi 2 yaguramo nkeya agategura indyo yuzuye.”

N’iyo wagura iza 500 wa angamo imboga ukagabura neza rwose aho kwirirwa mu tubari unywa wenyine abana bashonje cyangwa bariye nabi. Imirire mibi n’igwingira ntibikwiye kuba bikigaragara iwacu.”

Mu Ntara y’Uburengerazuba hakunze kuboneka umusaruro mwinshi w’amafi n’isambaza bikunze kurobwa mu Kiyaga cya Kivu gikora ku Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi ariho abaturage bashishikarizwa kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi hubahirizwa ubuziranenge no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

U Rwanda ni igihugu gifite amazi abereye ubworozi bw’amafi kuko hafi 8% by’ubuso ari amazi ashobora kubyazwa umusaruro mu rwego rw’ubworozi bw’amafi, ariko kandi umunyarwanda akaba arya gusa hafi ibilo 3,5 by’amafi ku mwaka, nyamara nta gipimo ntarengwa yemerewe kuko nta ngaruka zindi mbi agira ku buzima.

Abaturage basabwe guteka ibyujuje ubuziranenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button