Rusizi: abivuriza kuri mituweli barashinja ibigo nderabuzima kutabaha imiti.
Mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba, ababigana bivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza mituweli, bagaragaje ko bajya kwivuza indwara zoroje bagasuzumwa ntibahabwe imiti, bagasabawa kujya kuyigurira muri za farumasi zo hanze y’amavuriro.
Izi mpungenge z’aba baturage zagaragajwe n’umuryango Faith Victory Association, umufatanyabikorwa w’akarere ka Rusizi
mu ubushakashatsi uyu muryango wakoze mu bigo nderabuzima byose byo mu karere ka Rusizi,muri werurwe kugeza muri Kamena 2023.
Bahoze Jean Bosco umuturage wo mu mudugudu wa Kabuyange akagari ka Rebero mu murenge wa Mushaka, avugako yagiye kuvuza umwana arasuzumwa ntiyahabwa imiti asabwa kujya kuyigurira muri farumasi.
ati”najyanye umwana kumuvuza arwaye mu mihogomu barapimye imiti bamwandikiye harimo amogisi (amoxy) nbarambwirango ntayo dufite jya kuyigurira muri farumasi”.
Uyu ni umwe mu baturage bivuriza kigo nderabuzima cya Gikundamvura
ati”ikibazo kiri ku ivuriro rya gikundamvura umuntu ashobora kwisuzumisha indwara eshatu bakamuha imiti y’indwara imwe kandi zose zimubangamiye mudusabire ubuvugizi bajye bita ku murwayi uko bikwiriye”.
uyu nawe yivuriza mu kigo nderabuzima cya Gihundwe ati”badusaba gutanga mituweli ku ngufu wajya kwivuza uri muri mituweli barangiza ku gusuzuma bakakubwira ngo nta miti ihari ujye kuyigura hanze muri farumasi ntayandi mafaranga ufite mudukorere ubuvugizi abivuriza kuri mituweli tujye duhabwa imiti”.
Mugenzi we nawe ati”tuzajya tubigenza dute niba urwaye ukaba udashobora kubona imiti kandi warishyuye mituweli bazatubwire imiti umurwayi yabona kwa muganga mituweli yemerwe gutanga”.
Ku itariki ya 14 Kamena 2023 mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abanyamakuru,
bwemejeko iki kibazo cy’ubuke bw’imiti kivugwa mu bigo nderabuzima cyari gihari, bwatangaje ko byaterwaga n’uko RSSB ifite mituweli de sante mu nshingano itinda kwishyura ibigo nderabuzima.
Dukuzumuremyi Anne Marie umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
ati”ikibazo cy’imiti mikeya
twasanze RSSB itinda kwishyura amavuriro nk’ubu fagitire baheruka kwishura niy’ukwezi kwa gatatu ukwa kane n’ukwagatanu ntabwo barabishyura, iyo bagiye gufata imiti (RMS) ikigo kiduha imiti ikavuga ngo mubanze mu twishyure”.
Uyu muyobozi w’akarere wungirije yanavuze ko nk’ubuyobozi bumaze kumenya iki kibazo bwahise bushaka uko cya kemuka.
ati”twakoze ubuvugizi kuri RSSB ngo bakemure ikibazo cyo kutishyura kugihe tubukora no ku kukigo giha imiti ibigo nderabuzima ko mu gihe ibitaro n’ibigo nderabizima bitarishyurwa ko bajya babaha imiti y’ideni”.
Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko nyuma yo gukora ubuvugizi nk’ubu buyobozi bw’akarere bwakoranye inama na RSSB n’ikigo giha imiti ibigo nderabuzima, hemezwa uko bajya bahana imiti n’uburyo bwo kwishyurana , yijeje abaturage ko nta kibazo cyo kubura imiti kizongera kubaho.
ati”twagikoreye inama yaduhuje na Rssb n’ikigo giha imiti amavuriro twanzuyeko bazaya bahana imiti y’ideni Rssb yakwishyura n’abo bakishyurana,imiti irahari
aho bongera kubabwirango babuze imiti biraba ari uburangare bw’umuyobozi w’ikigo nderabuzima muzajye mubimubaza”.
Mu karere ka Rusizi gatuwe n’abaturage 483,615, harimo ibigo nderabuzima19.