Rusizi: abayisilamu bahaye ibyo kurya abatishoboye bifite agaciro ka miliyoni 20.
Buri mwaka mu idini ya Isilamu bizihiza umunsi mukuru w’igitambo cya( Eidil adh’ha)bakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye basangira n’abatishoboye barimo abo mu idini ya Isilamu ndetse n’abo muyandi madini ,kuri uyu wagatandatu tariki 1 Nyakanga 2023 abayisilamu bo mu karere ka Rusizi bakoze ibyo bikorwa bahaye ibyo kurya imiryango 6000 itishoboye.
Bamwe mu bahawe ibyo kurya bavuzeko iki gikorwa cyo gusangira ari cyiza,bityo bashimira umuryango w’abayisilamu bo mu Rwanda udahwema kuzirikana abatishoboye.
Mukaruyenzi Epiphana asengera muri kiliziya Gaturika ari mubahawe ibyo kurya.
ati”ndi umugaturika bafite ingabire zo kumpa iri funguro buri mwaka bararimpa ndabashimira Imana ibahe umugisha”.
Nyirabunuma Hasha ni umucyecuru amaze imyaka 73 aba mu idini ya Isiramu,nawe yahawe ibiribwa yavuzeko iki kikorwa cy’urukundo buri nwaka bagikorerwa nk’abatishoboye .
ati”iri funguro naryakiriye nshimiye abaritugenera buri mwaka mu bayisiramu baradufasha tugakora umusangiro n’abakirisitu”.
Mukarwego Mariam uyu munsi ntabwo yari yizeye ko akora ku munwa, nyuma yo guhabwa ibyo kurya ibyishimo byamurenze.
ati”ntafunguro narimfite, ubu ndumva nishimye kubw’iri funguro mbonye ngiye kurya neza, abagiraneza baritanze Imana ibahe umugisha”.
Mbarushimana Qudrat Saidi umuyobozi w’itsinda rya Kamembe FisaBIillah groupe ry’abantu 97,
rikora ibikorwa bitandukanye rifasha abasaza,abakecuru n’abarwayi batishoboye,
Yatangaje ko imbaraga zo gukora ibyo bikorwa bazikura mu banyamuryango,asaba n’undi utari umuyisilamu ubishaka ko yaza muri iryo tsinda.
ati”imbaraga tuzikura mu banyamuryango ubwacu abavuka i kamembe bahatuye n’abatahatuye turitanga buri wese uko ashoboye ntabwo dufasha abayisilamu gusa, n’undi wifuza kuba muri iryo tsinda arabyemerewe”
Nzeyimana Abubar ni umuyobozi w’abyisilamu mu mujyi wa Kamembe yavuzeko iki gikorwa ari ngaruka mwaka, agaragazako hari imbogamizi bahura nazo
ati”ni igikorwa ngaruka mwaka, umuryango w’abayisilamu mu Rwanda wateguye igitambo cyo kugeza kubayisilamu n’abatari abayisilamu kugirango twishimane muri ibi bihe by’ilayidi, dufite imbogamizi z’uko ababa barikeneye aribenshi umubare nti tuwuhaze nk’uko tubyifuza”.
Imunsi mukuru w’igitambo wizihijwe ku itariki 28 Kamena 2023,
Abatishoboye bahawe ibyo kurya ni abantu 6000 barimo abyisilamu n’abo muyandi madini b’irusizi n’ab’inyaruguru mu ntara y’amajyepfo, bifite agaciro k’amayarwanda miliyoni 20.