Amakuru
Rubavu:Mu murima w’umuturage habonetse imbunda ebyiri
Mu karere ka Rubavu habonetse imbunda ebyiri mu murima w’umuturage.
Izi mbunda zabonetse kuri uyu wa 07 Kamena 2023, mu murenge wa Cyanzarwe, mu kagari ka Makurizo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, CIP. Mucyo Rukundo avuga ko izi mbunda zabonetse mu kirundo cy’amabuye.
Ati “Mu Kirundo cy’amabuye yarari mu isambu y’umukecuru witwa Sinibagiwe Thérèse hagaragaye imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa (M16 na G3) zipfunyitse mu ma sashe bigaragara ko zihamaze igihe, aho zabonwe n’umuturage witwa Rwahama Sandere wari arimo guhinga.”
Umuvugizi wa Polisi avuga ko izi mbunda zishobora kuba zifite aho zihuriye no kuba muri aka gace zasanzwemo karigeze kuba indiri y’abacengezi kugeza mu mu 1998.