RUBAVU-RUGERERO:Ikirombe cyagwiriye umwe ahasiga ubuzima
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu Tariki ya 30 Kamena 2023 mu mudugudu wa Gatebe ya 2 mu kagari ka Muyira mu murenge wa Rugerero ikirombe cyagwiriye umuntu ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru aturuka I Rubavu mu murenge wa Rugerero arahamya ko uwo mugabo wagwiriwe n’ikirombe yahise yitaba Imana igikorwa cyo kumushakisha kikaba gikomeje hashakwa uko yavanwamo ku bufatanye n’inzego zitandukanye zikorera muri ako gace.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Bwana Nzabahimana Evariste wavuganye na Kivupost.rw ku murongo wa terefoni ;yemeje iby’aya makuru avuga ko ikirombe cyagwiriye umwe akagasiga ubuzima.
Ati:
“Nibyo koko ikirombe cyagwiriye umwe ahasiga ubuzima gusa iki kirombe cyaricyarafunzwe n’inzego z’ubuyobozj ariko hari abaturage binyabyaga bakajyayo.”
Uyu muyobozi arasaba abaturage kumvira inama bahabwa n’ubuyobozi bwabo kuko ziba zibarinda icyashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Uyu muyobozi kandi arahumuriza abaturage abasaba bo muri Muyira akanabasaba kwitwararika mu byo basabwa n’ubuyobozi.
Ubundi iki kirombe cyacukurwagamo itaka ryifashishwa habumbwamo amatafari bigacyekwako nyakwigendera ariryo yaragiye kureba muri ayo masaha y’urukerera.