Amakuru

Rubavu:Guverineri yasabye abanyarubavu kwibungabungira umutekano

Nyuma yo gusura akarere ka Rusizi harebwa aho aka karere kageze kesa imihigo;ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Nyakubahwa Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Habitegeko Francois yasuye ibyiciro bitandukanye by’abayobozi mu Karere ka Rubavu abasaba gukumira magendu n’ibindi byose bikurura umutekano muke.

Guverineri yavuze ko amahoro abanyarwanda bafite ubu aturuka Ku bwitange bwabayaharaniye tukaba tugeze ku rwego rwo kuyasagurira amahanga.

Yagize ati “Amahoro dufite yagezweho kubera hari abitanze, ubu turayacuruza ndetse tukajya kuyashakira abatayafite. Hari abashaka kuyahindanya, tugomba gufatanya gukumira uwashaka kuyangiza.”

Abigarutseho mu gihe bamwe mu baturiye umupaka bashinjwa kudatanga amakuru ku binjiza mu Rwanda magendu, kandi muri izo magendu harimo abinjiza ibiyobyabwenge n’ibikoresho bya gisirikare, bishobora gukoreshwa mu guhungabanya umutekano.

Guverineri Habitegeko agira ati “Iyo wambaye umwenda mwiza ntiwemera ko hari uwawuhindanya, natwe rero ntitwakwemera ko hari abahungabanya amahoro dufite, tugomba kureba icyahungabanya ukutekano tukakigaragaza.”

Uwari Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Brig Gen Andrew Nyamvumba, avuga ko muri RDC hari imitwe myinshi yitwaza intwaro, kandi hari n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo FDRL, CNRD n’abakorana nayo.

Agira ati “Hariya hari abashaka guhungabanya umutekano, kandi bamwe iyo mwambutse murababona kuko na hano ku mipaka barahari, abaturage bajya Kanyarucinya barababona, niyo mpamvu dukwiye gukumira abanyura inzira zitemewe kuko ahaca magendu hanyura n’ibikoresho bya gisirikare byakoreshwa mu guhungabanya umutekano”.

Inzego z’umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, zitangaza ko hari abanyura mu nzira zitemewe binjira mu Rwanda bakinjiza ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko, ariko hari n’abinjiza gerenade bagamije guhungabanya umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button