Amakuru

Rubavu:Abaturiye ikimoteri cya Rutagara baratabaza

Abaturage baturiye n’abanyura hafi y’Ikimoteri cya Rutagara giherereye mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko babangamiwe n’umunuko ugiturukamo.

Kuzura kw’iki kimoteri ni ikibazo gikomeye ku baturage ndetse abaganiriye na RBA bifuza ko gitunganywa, dore ko n’umushinga wahahoze ubyaza imyanda ifumbire wahagaze.

Ikimoteri cya Rutagara kibangamiye abagituriye, abakijyanamo imyanda ndetse n’abahanyura.

mu bahaye kivupost amakuru batashatse ko amakuru yabo atangazwa bavuze ko ikibazo cyabo kimaze igihe ariko akarere ka Rubavu kabyirengagiza nkana.

Ati:”Birababaje kumva turwara indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda (umunuko)uturuka muri iki kimoteri,rero nibadufashe badukize iki kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko ikibazo cy’iki kimoteri Kizwi ndetse hari gushakwa uko gitunganywa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje ko hari umushinga wa vuba buzafatanyamo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC) mu gutunganya imyanda y’iki kimoteri.

Mu gihe kitaratunganywa, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko hari itsinda ryashyizweho ngo ryige iby’ibanze byaba bikozwe ntigikomeze kubangamira abaturage. Ku ikubitiro mu byihutirwa ni ugushaka inzira imodoka zinyuramo imyanda ikamenwa kure, dore ko iyo ibuze imyanda imenwa bugufi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button