
Uko amasaha ari kugenda yigira imbere niko imirwano ikomeje gukara hagati y’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’imitwe izifasha zihanganye n’umutwe wa M23.
Amasasu bari kurasana ari kugera mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Rubavu, aho bamwe imitumgo yabo imaze kuhangirikira ndetse abandi barakomereka.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, amaze gutangariza ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA ko abantu 35 aribo bamaze gukomeretswa n’amasasu ari guturuka mu mujyi wa Goma, gusa ahumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe.
Brig Gen Ronald yavuze ko aba bakomeretse bajyanywe mu bitaro n’amavuriro atandukanye bakaba bari kwitabwaho n’abaganga, ndetse ko ingabo z’u Rwanda zihagaze neza nta kibazo cy’umutekano bakwiye kugera.