Amakuru

RUBAVU: Polisi yafashe amabalo 6 y’imyenda ya caguwa n’ibindi bicuruzwa bya magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafashe abantu batatu bacyekwaho kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitandukanye mu buryo bwa magendu. 

Mu byafashwe harimo amabalo 6 y’imyenda ya Caguwa yafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu byakozwe ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga, mu mudugudu wa Kivumu akagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi.

Ibindi ni amakarito 3 y’inzoga zo mu bwoko bwa Drostdy, ibizingo 49 by’insinga z’amashanyarazi n’imiguru 46 y’inkweto za caguwa byafatanywe umugabo umwe n’abagore babiri mu mudugudu wa Muhira, akagari ka Kanyefurwe, mu murenge wa Kanama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko kugira ngo ibyo bicuruzwa bifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Polisi isanzwe ikora ibikorwa byo kurwanya magendu ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage baduha amakuru yizewe n’icyerekezo abakora ubu bucuruzi baherereyemo, akaba ari nako hafashwe umugore w’imyaka 22, mugenzi we w’imyaka 37 n’umugabo w’imyaka 48 y’amavuko, bafatiwe mu Kagari ka Kanyefurwe, ahari inzu bari baragize ububiko bwa magendu y’ibizingo 49 by’insinga z’amashanyarazi, amakarito atatu y’inzoga za likeri zo mu bwoko bwa Drostdy n’imiguru 46 y’inkweto.”

Yakomeje agira ati:”Nyuma yaho,  mu ijoro ryo kuri icyo Cyumweru haje gufatwa amabalo 6 y’imyenda ya caguwa yari yikorewe n’abantu bari bayivanye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) icishijwe mu nzira zitemewe, bakibona abapolisi mu mudugudu wa Kivumu, bahise bayita bariruka, baracyarimo gushakishwa.”

CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bacuruzi bafatanwa iyi magendu, abasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo guhashya ubu bucuruzi butemewe, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha nk’ubujura.

Yasabye abakora ubucuruzi kwitwararika bakabukora mu buryo bwemewe birinda magendu n’ingaruka zayo kuko bazakomeza gufatwa bagakurikiranwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button