Rubavu-Nyundo:Abakirisitu bakoze umuganda mu Iseminari ya Nyundo
Mu cyumweru turangije niho humvikanye Ibiza bukabije byibasiye intara y’Uburengerazuba ndetse n’intara y’Amajyaruguru;ni Ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu benshi bashyinguwe mu cyubahiro n’inzego nkuru za Leta muri Iki cyumweru turangije.
Ibi biza rero byangije nyinshi harimo amazu y’abaturage yasenyutse ;Inka nyinshi zatwawe n’umugezi wa Sebeya zigana mu kiyaga cya kivu ku buryo abaturage benshi bagizweho ingaruka nibyo biza byabibasiye.
Ibi biza rero ntibyaretse Iseminari ya Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo aho amazi yuzuye inyubako zayo akangiza byinshi birimo amakazu bakoresha muri Liturujiya;ibitabo n’amakaye y’abanyeshuri ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwaga yaba ku ruhande rw’abanyeshuri n’abarezi.
Ni muri urwo rwego rero abakiristu batandukanye Kuri uyu wa gatandu tariki ya 6 Gicurasi 2023 bahateraniye bakora umuganda kugirango amasomo y’abaseminari akomeza.
Bamwe mubahahuriye bavuganye na kivupost bavuze ko Iki ari igikorwa cy’urukundo buri muntu wese yarebaho akagikora adategereje inyungu.
Uwabeza Jeanne ni Umukristu utuye mu murenge wa Rugerero yabuze ko yaje kwifatanya n’abandi kugirango bakore isuku mu iseminari abana babone aho bigira badakomeje guta Igihe.
Ati :
“Nibyo koko twaje gufatanya n’abandi kugirango dusukure aho abaseminari bacu bigira nyuma yuko iri shuri riri muyibasiwe n’ibiza;naje ku bushake nk’umukristu ukunda Imana;nta nyungu zindi narinkurikiye dore ko nta nahagira umwana uhiga.
Uyu muganda witabiriwe n’ingeri zose urubyiruko;abagore ;abagabo bakabakabaga hafi 200 ndetse ibikorwa byo gukomeza gusukura icyo kigo cy’ishuri kirakomeza Kuri uyu was mbere tariki ya 8 Gicurasi 2023.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Seminari ya Mutagatifu Piyo wa 10 bubivugaho ntibyadukundira.
Nsengumuremyi Denis Fabrice.