AmakuruUmutekano

Rubavu: Inka umunani zari zigiye kubagirwa muri DRC muburyo butemewe zagarujwe

Inka umunani zafatiwe ku mupaka  ugabanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zigiye kwambutswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo zijye kubagirwa mu Mujyi wa Goma.

Bivugwa ko izi nka zagarujwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, ubwo bahuraga n’abantu batamenyekanye bazishoreye mu gicuku bakabahagarika bagahita bazita bakiruka kuko zari zigiye kwambukirizwa mu nzira zitemewe.

Izo nka zashyikirijwe inzego z’ibanze, ubu hakaba hari gushakishwa uwaba yaribwe inka kugira ngo arebe niba harimo iye ayisubizwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu bwashyikirijwe izo nka bwatangiye gutambutsa amatangazo, asaba kumenyesha uwaba yabuze inka ko yaza kureba niba harimo iye.

Baragira bati “Uwamenya amakuru ku waba yabuze imwe muri izi nka yatumenyesha, zifashwe zari zijyanywe muri DRC ziciye mu nzira zitemewe. Ubu ziri mu maboko y’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu, mudufashe dusangire amakuru.”

Mu Karere ka Rubavu hakunze kumvikana ubujura bw’amatungo yiganjemo Inka zambutswa zikajya kubagirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abaturage bajya muri Congo kunyura ku mipaka yemewe irimo umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, Grande Barrière, umupaka muto, Petite Barrière na Kabuhanga, kuko ariyo mipaka ikoreshwa mu buhahirane, ubuyobozi bugasaba abantu kwirinda kunyura mu nzira zitemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button