Amakuru

Rubavu: ibibazo by’ibiza byaterwaga n’umugezi wa Sebeya bigiye kuba amateka

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amazi n’amashyamba(RWFA), bwemeje ko bidasubirwaho ibibazo biterwa n’umugezi wa Sebeya bizaba amateka kubera umushinga w’amaterasi y’indinganire arimo kubakwa mu misozi ihanamye mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ndetse no kubungabunga uyu mugezi.

Uyu mushinga ukaba ugamije kubungabunga ahantu nyaburanga hanyurwa n’utugezi duto tuvamo Sebeya hagamijwe kuzamura imibereho no kurengera umutungo kamere, hakazakorwa ahantu hareshya na kilometero kare 286 zinyura mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, agendeye ku bikorwa birimo gukorwa, avuga ko ikibazo cy’umugezi wa Sebeya kizaba amateka.

Ati “Tumaze kubaka amaterasi y’indinganire ku buso bungana na hegitari 154.8 kandi tumaze guca amaterasi yiyubaka ku buso bungana na heitari 158 n’imirwanyasuri yaciwe ku buso bungana na hegitari 805 ku materasi y’indinganire”.

“Hari ibyatsi bifata ubutaka n’ibiti bivangwa n’imyaka, icyizere kirahari cy’uko ibibazo bya Sebeya bizaba amateka kubera imbaraga n’amafaranga byashyizwe mu kubungabunga Sebeya, kubaka inkuta, ingomero zifata amazi ngo acike intege’’.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA), Prime Niyongabo, avuga ko iyi mirimo irimo gukorwa izagabanyiriza umuvuduko n’imbaraga umugezi wa Sebeya.

Ati’’Iyi mirimo igamije kubungabunga gufata neza icyogogo cya Sebeya duhereye aho imigezi irema Sebeya ihurira. Hano ni amaterasi y’indinganire aho dusanga hagomba amashyamba araterwa aho dusanzwe ari imirwanyasuri turayikora cyangwa ibiti. Mu kwezi kwa munani turatangira kubaka ingomero zigabanya umuvuduko w’amazi’’.

“Ibi bikorwa bigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere kuko tumaze iminsi tubona hagwa imvura nyinshi cyane uko itari iteganyijwe, ikagwa mu gihe tutari tumenyereye kandi ikaza ari nyinshi kandi bigatera isuri nayo ikisuka mu kabande muri Mahoko abantu bakimuka, hari naho tugira ibyago abantu bakitaba Imana’’.

Yakomeje avuga ko uyu mushinga watangiye muri Mutarama 2020 bikaba biteganyijwe ko uzarangira muri 2023.
Niyongabo avuga ko Miliyari 22Frw zirimo gukoreshwa mu kurangiza ibibazo byose biterwa n’umugezi wa Sebeya.

Uyu mushinga w’imyaka itatu uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije ndetse n’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) ku nkunga y’Ambasade y’Abaholandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button