Rubavu :Barishyuza ingurane z’imitungo yabo
imiryango 12 yo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ivuga ko yijejwe ingurane, yemera ko inzu z’ubucuruzi yari ifite ahari kwagurirwa isoko rya kijyambere ry’umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira zisenywa, gusa icyabatunguye ni ukubwirwa ko ingurane bari bemerewe batakiyihawe.
Amezi arenga atatu arashize imiryango yari ifite inzu z’ubucuruzi ahazwi nko ku gasoko ka Muhira zisenywe.
Isenywa ry’izi nzu z’iyi miryango, byasabwe n’ubuyobozi ngo haboneke ubutaka bwo kubakaho isoko rigari rya kijyambere ry’umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira.
Mu gihe cyo gusenya izi nzu, ba nyirazo ntibaruhanije kuko ubuyobozi bw’Akarere bwabijeje ingurane y’imitungo iri kuri ubwo butaka.
Icyizere cyaraje amasinde, iyo imiryango 12 yari yari ihafite inzu z’ubucuruzi zasenywe, ivuga ko itanejejwe no guhindura imvugo k’ubuyobozi bw’Akarere bwanga kubaha ingurane, bwitwaje ko ngo inzu zabo zari zubatse ku butaka bwa leta. Ibyo badahakana ariko bakavuga ko ubutaka batabwigabije ahubwo bajya kubushyiraho ibikorwa byabo, babuhawe na leta muri 2001.
Ibivugwa n’abaturage bihamywa na Ndahiro Hyacinte wayoboye segiteri ya Muhira igihe ubwo butaka bwahabwaga abaturage.
Uyu yemeza ko abaturage bavuga ukuri.
Ubuyobozi bw’icyahoze ari Komini Cyanzarwe nibwo bwahaye abo baturage ubutaka, bemererwa kubwubakaho mu rwego rwo kuzamura iterambere ryaho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nubwo bwabaruye ubwo butaka, bwaje gusanga ko butakwishyura ingurane y’ibikorwa biri kubutaka umuturage adafitiye icyangombwa, bemeza ko abo baturage bazababwa imyanya mu isoko rishya riri kubakwa.
Ni icyemezo iyi miryango itishimiye.
Ubuyobozi bw’Akarere ntibwatugaragarije ingano y’amafaranga y’ingurane bari buhe abo baturage, nyuma buza kwisubiraho.